Yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatanu, urubanza rubera aho icyaha cyakorewe, ari naho bari batuye mu mudugudu wa Ruhamagariro Mu Kagari ka Gafunzo.
Ku wa 16 Kanama 2022 nibwo Murwanashyaka Charles yafashwe nyuma yo gukekwaho kwica umugore we witwa Yankurije Vestine babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, amutemaguriye mu rutoki kugeza apfuye.
Ubwo yaburanishirizwaga aho icyaha cyabereye, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rugo rwabo hahoragamo amakimbirane bigera n’aho umugore ahava yisubirira iwabo.
Nyuma ngo yaje guhamagarwa n’umugabo we [Murwanashyaka] amubwira ko aza akamuha amafaranga 5000 Frw byo kugurira umwana imyenda, birangira amwishe, bityo ko yari yabigambiriye.
Bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamwe n’icyaha.
Murwanashyaka yahawe umwanya wo kwiregura, yemera ko yishe umugore we, avuga ko yabitewe n’umujinya yagize amaze kubura amafaranga Ibihumbi 150 Frw akeka ko uwo mugore ari we wayibye.
Ayo mafaranga ngo ni ayo yari yagurishije imyaka ashaka kugura ingurube.
Yavuze ko n’inzoga yari yanyoye ziri mu byatumye yiyicira umugore, akabiheraho asaba urukiko ko rwamugabanyiriza igihano kuko atarugoye.
Bamwe mu baturage bitabiriye iri buranisha bashimye uburyo rwaburanishirijwe mu ruhame, bavuga ko bitanga ubutumwa kuri bo no ku bandi bwo kwirinda ibyaha.
Ngoboka Gerard ati "Ubutumwa dusigaranye ni uko buri wese yagira impungenge akajya akumira icyaha kitaraza kandi akirinda guhemukira mugenzi we."
Uwimbabazi Hyacinthe na we yavuze ko ashimira ubutabera bw’u Rwanda.
Ati "Isomo nakuyemo ni ukwirinda ibyaha no kujya ntanga amakuru kugira ngo nkumre icyaha kitaraba."
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko abaturage bakwiye kugira uruhare mu gukumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kubafasha kuva mu makimbirane nta wuhungabanye.
Murwanashyaka Charles na Yankurije Vestine akekwaho kwica bari bafitanye umwana umwe ufite umwaka umwe n’amezi abiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!