00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abasabiriza bavuga ko babiterwa n’ubukene

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 July 2017 saa 08:58
Yasuwe :

Mu mujyi wa Ruhango uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, bamwe mu basabiriza bahaboneka bavuga ko babiterwa n’ubukene, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko ari ikibazo cy’imyumvire yo hasi na ho abandi ari abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ukigera mu mujyi wa Ruhango by’umwihariko muri gare, uhura n’urujya n’uruza rw’abantu harimo n’abasabiriza bavuga ko babiterwa n’ubukene.

Usibye mu mujyi rwagati no muri gare, abo basabiriza bagenda binjira no mu nzu zikorerwamo ubucuruzi ndetse bakajya no mu biro by’ubuyobozi haba ku karere no mu mirenge imwe n’imwe iri hafi aho.

Abo basabiriza bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona intangiriro yo kwiteza imbere bagacika kuri uwo muco mubi wo gusabiriza.

Umukecuru witwa Martha Mukankusi w’imyaka 76 y’amavuko, avuga ko aturuka mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Ruhango, akaba yaraje mu mujyi gusabiriza kubera ubukene bumwugarije kandi ngo nibyo bimutunze.

Mukankusi ati “Impamvu ngenda nsaba ni uko ndi umukene, kandi abagira neza barampa. Nk’ubu naje hano kuko ntacyo kurya ngira, navuze nti aho kugira ngo mbure epfo na ruguru,reka nze hano nsabe agafaranga mbone ibyo kurya”.

Uyu mukecuru kimwe n’abandi basabiriza mu mujyi wa Ruhango bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona icyo baheraho biteza imbere bakareka gusabiriza.

Umwe ati “Njyewe mfite agasambu gato ariko nta tungo ngira ngo mbone agafumbire mbe nahinga, uwampa itungo ryo korora nakwiteza imbere gusabiriza nkabireka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, François Xavier Mbabazi, avuga ko abasabiriza mu mujyi atari benshi, ariko akemeza ko n’ababikora biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’abafite imyumvire yo hasi, bakaba bakwiye kwigishwa bakareka umuco wo gusabiriza.

Mbabazi ati “Bamwe iyo umuntu abarebye abona bafite utubazo tw’ubumuga bwo mu mutwe, harimo n’abo tuvuza, ariko kubabuza kuza gusabiriza ku karere nkabo bafite ubumuga bwo mu mutwe biragoye, turabigisha uko bishoboka, ubundi tugafatanya n’imirenge kugira ngo ubufasha bakeneye ariho babubonera. Abo nzi baza ku karere ni babiri ariko ntabwo bikwiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, akomeza asaba imiryango ifite abantu basabiriza n’abafite ubumuga bwo mu mutwe kubaba hafi ntibabatererane ngo batume bajya kubaho mu buzima bubi bwo gusabiriza mu mujyi.

Yagize ati “Abavandimwe babo n’imiryango ikwiye kubegera ntibashyire ku ruhande, hanyuma ubufasha bukenewe bakabusaba inzego z’ubuyobozi, ariko uwo murwayi akaba umurwayi w’umuryango ntiwikureho inshingano ngo uzirekere gusa ku buyobozi, icyo tugomba gufatanya tukacyigishanya kugira ngo abo bantu tubarinde gukomeza kuza ku biro by’ubuyobozi, bitabwho aho bahereye n’ushobora kuba yavuzwa avuzwe”.

Mu rwego rwo guca burundu umuco mubi wo gusabiriza, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ababikora batarwaye bo bazajya bajyanwa mu bigo ngororamuco.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages