00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Ubwoba bwa cyamunara mu bituma abagore badakorana n’ibigo by’imari

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 October 2023 saa 04:58
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bakorera ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Isoko rya Ruhango, bavuga ko badakorana n’ibigo by’imari kubera kutagira ingwate mu gihe hari abatinya gufata inguzanyo kubera ko batekereza ko baramutse bananiwe kwishyura, ibyabo byatezwa cyamunara.

Abo bagore bakorera ubucuruzi muri iryo soko riri mu Mudugudu wa Nyabihanga mu Kagari ka Nyamagana ho mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahisemo kugana amatsinda y’ingoboka, abarizwamo abagore nibura 30 ku buryo bagurizanya amafaranga make make ariko ntibagane ibigo by’imari birimo amabanki.

Kabahire Félicité ucuruza ibiribwa yagize ati ‘‘Ahandi turahatinya! Niba mfite ibihumbi 50 Frw ni byo nkoresha nta bindi. Ahandi noneho, bakaba batanga nk’amagana cyangwa se ijana na mirongo, bikazatuma n’akarima wacungiragaho gatezwa cyamunara”.

Akomeza agira ati “Mba mfite ubwoba bwo kuyakoresha kandi ubwo bwoba ni kwa kwanga guhemuka, guhemukira leta nawe urabyumva.’’

Mukamurenzi Patricia ucururiza imbuto muri iryo Soko rya Ruhango na we yunga mu rya Kabahire, akongeraho ko baba bafite n’ubwoba bwo gufungwa baramutse babuze ubwishyu.

Ati ‘‘Tuba dufite ubwoba bw’uko bazadufunga twayabuze. Hari igihe urangura nka avoka igiti cy’ibihumbi 20 Frw, kigahita kibora cyose kikarangira. Wazayakura he? Ngaho tekereza nawe! Ubwo se aho ubwoba butagutera ni hehe?’’

Si imyumvire ishingiye ku bwoba gusa, kuko hari n’abagore bacururiza muri iryo soko bavuga ko ibyo gukorana n’ibigo by’imari umuntu akaba yanafata inguzanyo ari iby’abagabo bakora ubucuruzi buteye imbere, akenshi abagore bo bagacibwa intege no kuba bacuruza ibya make.

Ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imishinga y’abakiliya muri Ecobank, Rwigimba Aline, yavuze ko iyi banki ifite ibikorwa byahariwe abagore barimo n’abakora ubucuruzi buciriritse, abasaba kuyigana ikanabasobanurira uko bategura neza imishinga ntibahombe.

Ati ‘‘Turabatekereza ni na yo mpamvu ndi kubabwira ko dufite inguzanyo yitwa Ellevate, yashyiriweho gukemura icyo kibazo cy’abagore bafite imishinga iciriritse. Umugore wese ufite ubucuruzi buciriritse atugane tumwigishe, tumwereke ukuntu akora n’uwo mushinga we kugira ngo tumuhe amafaranga.’’

Si Ecobank itekereza ku korohereza abagore gusa kuko Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi banki na yo irimo gusuzuma uko bamwe mu bafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse barimo n’abagore, bashobora gukurirwaho ibyo gutanga ingwate bagahabwa inguzanyo bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bwabo.

Yabitangaje muri Nzeri 2023 ubwo hasozwaga icyumwuru cy’ubuvugizi cyahariwe kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi ku bigo bya leta ndetse n’abikorera bakoroherezwa mu mikoranire n’ibigo by’imari.

Ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu Nama y’Igihugu y’Abagore, Bishumba Shakila, ashishikariza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kwibumbira muri koperative, kuko ari bumwe mu buryo bushobora kubafasha koroshya imikoranire yabo n’ibigo by’imari.

Ibi bituma bagira aho babarizwa hazwi, hanaboneka ubundi bufasha bwagira uruhare mu kwagura imishinga yabo bakabuhabwa bari hamwe.

Bamwe mu bagore bakorera ubucuruzuzi buto mu Isoko rya Ruhango, bavuga ko bagira ubwoba bwo gukorana n'ibigo by'imari kubwo gutekereza ko baterezwa cyamunara na duke bacungiragaho
Abandi bavuga ko ibyo gukorana n'amabanki ari iby'abagabo bacuruza ibintu bifatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .