00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umubyeyi yibarutse batanu, nta n’umwe wabashije kubaho

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 10 August 2013 saa 04:14
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, umubyeyi witwa Nyirangezahayo Clementine w’imyaka 33 atuye mu mudugudu wa Kizibere, akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, yibarutse abana batanu. Uko ari batanu bavukiye mu kigo nderabuzima cya Kizibere ariko nta n’umwe washoboye kubaho.
Nk’uko IGIHE twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kizibere, Rwakazina Marie Aimée, uyu mubyeyi yaje kubyarira kwa muganga, ku ikubitiro (…)

Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, umubyeyi witwa Nyirangezahayo Clementine w’imyaka 33 atuye mu mudugudu wa Kizibere, akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, yibarutse abana batanu. Uko ari batanu bavukiye mu kigo nderabuzima cya Kizibere ariko nta n’umwe washoboye kubaho.

Nk’uko IGIHE twabitangarijwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kizibere, Rwakazina Marie Aimée, uyu mubyeyi yaje kubyarira kwa muganga, ku ikubitiro abyara batatu baje mbere, abandi babiri bavuka bananiwe bahita bitaba Imana.

Rwakazina ati “mu kuri twamufashije mu bushobozi bwacu, ariko tubonye ko biturenze twiyambaza ibitaro bikuru bya Kinazi, cyane ko hari nk’ibikoresho bitaba ku kigo nderabuzima; nk’ibitanga umwuka. Tuboherezayo ngo banabashyire mu byuma bibashyushya, kuko bari babikeneye ukurikije ibiro bavukanye, dore ko uwari afite byinshi byari amagarama 1100, mu gihe umuto yari afite amagarama 900.”

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Mugeni Jolie Germaine, yadutangarije ko bamenye ayo makuru ndetse bakomeje gufata uyu mubyeyi mu mugongo, kuko n’abandi batatu bavutse mbere bitabye Imana mu gihe bajyanwaga ku bitaro bikuru.

Agira ati “Kuri ubu, ku bufatanye bw’inzego zose, hamaze kuboneka amafaranga ibihumbi 130, mu gihe n’abakristu ba santarali ya Kizibere, bemeye ko ituro ryo kuri iki cyumweru bizagenerwa uyu mubyeyi Nyirangezahayo Clementine.”

Uyu mubyeyi Nyirangezahayo Clementine yari asanzwe afite abana 3, iyi ikaba yari inda ya kane. Ibi ntibikunze kuboneka mu kigo nderabuzima cya Kizibere, yewe no ku bitaro bya Kinazi. Uyu mubyeyi arimo gukurikiranwa n’abaganga, nubwo agifite umunaniro, ariko baratanga icyizere ko nta kibazo kindi afite.

Mugeni Jolie Germaine, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe imibereho myiza
Ibitaro bya Kinazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .