00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umugore ukekwaho kwaka abaturage amafaranga yiyitirira Polisi yatawe muri yombi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 January 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Umugore wo mu Karere ka Ruhango ukekwaho icyaha cyo kujya kwaka abaturage amafaranga avuga ko yayatumwe na Polisi y’Igihugu kugira ngo irekure abo yafashe bakekwaho ibyaha, yatawe muri yombi.

Uwo mugore usanzwe atuye mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana atawe muri yombi nyuma y’uko TV1 imuguye gitumo yagiye kwaka abaturage amafaranga avuga ko yabafungurije umuntu kandi ayatumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango.

Ni mu nkuru icyo kinyamakuru cyatangaje ku wa 31 Ukuboza 2021 aho cyamufashe amajwi n’amashusho ubwo cyamusangaga mu Mudugudu wa Karehe mu Kagari ka Bunyogombe mu masaha ashyira saa Moya z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mugore yatawe muri yombi ku mugoroba wa taliki 4 Mutarama 2022.

Ati “Yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Ruhango aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi yiyitirira umurimo agamije kwambura abaturage akoresheje amayeri.”

SP Kanamugire yavuze ko uwo mugore agiye gushyikirizwa ubutabera. Bivugwa ko uwo mugore afite itsinda ry’abandi bantu bakorana mu kwaka abaturage amafaranga mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango, nabo bakaba batangiye gushakishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .