Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugore wishwe yabwiye umunyamakuru wa BTN, ko hari umugabo ujya umutoteza akanamukubita ndetse yishinganishije mu buyobozi no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Yavuze ko umugabo wamutotezaga ngo yamushinjaga ko ariwe ujya umurogera umuryango ndetse yabibwiwe n’umugore we nyuma y’uko asenze akerekwa ko ari we wabarogaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera atigeze ajya kwishinganisha mu buyobozi ngo avuge ikibazo afite.
Yagize ati “Ntabwo njye namubonye ntabwo yaje kwishinganisha, gusa amakuru mfite n’uko yishinganishije muri RIB.”
Yongeyeho ko uyu mugore yishwe n’umusore abereye nyina wabo ariko batari bamenya impamvu yamuteye gufata icyo cyemezo.
Amakuru IGIHE ifite ni uko umusore wishe uyu mubyeyi ndetse n’umugabo bivugwa ko yamutotezaga bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntongwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!