Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 yabanaga n’abavandimwe be 3 hamwe na nyina witwa Uzamukunda Beatha, mu Kagari ka Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, Se w’abo bana ngo akaba yarahunze urugo kubera amakimbirane yo mu muryango nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Akagari.
Anastase Habumugisha, Umukozi ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari Rutabo, yatangarije IGIHE ko Se w’abo bana aho aviriye mu rugo akagenda, Uzamukunda ngo yahise akundana n’umusore witwa Ntarusambiro Jean Paul w’imyaka 29 y’amavuko.
Yagize ati “Umuhungu we ashobora kuba atarashimishijwe no kuba uyu musore yarasambanaga na nyina, ni uko mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Nyakanga 2015, ubwo nyina yari atashye avuye ahantu acururiza akabutike (Boutique) ari kumwe n’uwo musore, uwo muhungu we yari yabikinze ahantu, ahita amuteragura ibyuma bine mu nda.”
Yakomeje avuga ko Ntarusambiro yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Mukoma, ahava bamujyana ku bitaro bya Ruhango agihumeka, mu gihe bari bamwohereje ku bitaro bya Kabutare i Huye agwa mu nzira.
Nyuma y’aya mahano Tuyizere na Nyina ngo bahise batabwa muri yombi, ariko kuri ubu ngo nyina yarerekuwe.



















TANGA IGITEKEREZO