Uwo mukecuru w’imyaka 80 y’amavuko arakekwaho kubwira umuturanyi we witwa Afazari Spéciose warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo amusesereza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Afazari w’imyaka 68 y’amavuko yareze uwo mukecuru ko yamubwiye amagambo mabi arimo ko ‘amurataho abapfu be kandi bataruta abe bapfuye, ko kandi adateze kugira umuryango uzamukiza nk’uwo afite’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru ayo magambo ngo yayavuze ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2020.
Ati “Ayo magambo yemera ko yayavuze akayasabira imbabazi. Yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Kabagari.”
Uwo mukecuru na Afazari basanzwe baturanye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rubona.
Muhire avuga ko nta makimbirane azwi abo babyeyi bombi bari basanzwe bafitanye ariko mu minsi ishize bagiranye ikibazo aho Afazari yagaragaje ko umwuzukuru w’uwo mukecuru ari gupima ikigage kandi bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bityo acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.
Ibyo ngo bishobora kuba ari byo byamurakaje bituma abwira nabi Afazari ashyiramo n’ayo magambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu minsi ishize tariki ya 7 Mata mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango hagaragaye igikowa kigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside aho uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemaguriwe urutoki n’imyaka ye irimo soya, imyubati n’insina.



















TANGA IGITEKEREZO