00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umukecuru w’imyaka 80 akurikiranyweho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 April 2020 saa 07:38
Yasuwe :

Umukecuru wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kubwira umuturanyi we amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo mukecuru w’imyaka 80 y’amavuko arakekwaho kubwira umuturanyi we witwa Afazari Spéciose warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo amusesereza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Afazari w’imyaka 68 y’amavuko yareze uwo mukecuru ko yamubwiye amagambo mabi arimo ko ‘amurataho abapfu be kandi bataruta abe bapfuye, ko kandi adateze kugira umuryango uzamukiza nk’uwo afite’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru ayo magambo ngo yayavuze ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2020.

Ati “Ayo magambo yemera ko yayavuze akayasabira imbabazi. Yashyikirijwe RIB kuri Sitasiyo ya Kabagari.”

Uwo mukecuru na Afazari basanzwe baturanye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rubona.

Muhire avuga ko nta makimbirane azwi abo babyeyi bombi bari basanzwe bafitanye ariko mu minsi ishize bagiranye ikibazo aho Afazari yagaragaje ko umwuzukuru w’uwo mukecuru ari gupima ikigage kandi bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bityo acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Ibyo ngo bishobora kuba ari byo byamurakaje bituma abwira nabi Afazari ashyiramo n’ayo magambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu minsi ishize tariki ya 7 Mata mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango hagaragaye igikowa kigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside aho uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemaguriwe urutoki n’imyaka ye irimo soya, imyubati n’insina.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages