Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye. Uwo mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko asanzwe yiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisari mu Murenge wa Kinazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko bamushyiriye ikizamini mu bitaro kugira ngo adacikanwa akavutswa uburenganzira bwe kandi yarize.
Yavuze ko hashize iminsi itatu abyaye ariko uruhinja rwe rwavukanye ibibazo rukaba rugikurikiranwa n’abaganga.
Ati “Ni umwana w’imyaka 20 waterewe inda mu rugo iwabo, arangije mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Twaramufashije akomeza kwiga none yabyaye kandi afite imbaraga ku buryo abasha gukora ikizamini. Umwana we ni we utaramera neza.”
Habarurema yavuze ko muri rusange ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byatangiye neza mu Karere ka Ruhango kuri site 18 zihari.
Yavuze ko hagaragaye abana batatu barwaye Covid-19, buri wese bamuha icyumba cye cyo gukoreramo ikizamini na muganga umukurikirana.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu banyeshuri batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri y’icyiciro rusange n’ayisumbuye harimo 106, barwaye icyorezo cya Covid-19, ndetse bashyiriweho uburyo bwo gufashwa.
Muri rusange abanyeshuri batangiye ibyo bizamini bya leta basaga ibihumbi 195. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50 na ho muri TVET bakaba ibihumbi 22.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!