Uwo mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yatoraguwe muri icyo cyuzi ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021 ahagana saa Munani z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yavuze ko umurambo w’uwo mugabo wabonywe n’abaturage babimenyesha ubuyobozi, hatangira gushakwa uko bamurohora.
Bamaze kumurohora bamusanganye ibyangombwa yafatiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ariko akaba yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Yavuze ko kugeza ubu impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana ariko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane uko yageze muri icyo cyuzi.
Ati “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe ariko RIB iri gukora iperereza. Twarangije kumurohora ubu umurambo we uri mu Bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Mu byangombwa bamusanganye harimo indangamuntu, ikarita yo kwivurizaho ya RSSB n’ikarita yo kubikurizaho amafaranga.
Bukuru w’imyaka 50 yigeze gushaka umugore byemewe n’amategeko baratandukana, ashaka undi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Kinazi.
Amakuru y’ibanze yamenyekanye avuga ko yavuye mu rugo ku wa Gatanu nyuma aza guhamagara umugore we amubwira ko agiye i Muhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!