Uwo musaza witwa Habiyaremye Eliel wo mu Karere ka Ruhango ari muri gereza. Aherutse gutuma uwo bari bafunganywe kubwira abana be ngo bacukure inzu n’ishyamba yatabyemo amafaranga mu myaka ibiri ishize hanyuma bamugurire ibikoresho akeneye.
Iyo ntumwa yagombaga gusohoza ubutumwa ndetse amafaranga yamara kuboneka, igahabwamo ay’urugendo. Ngo yafashe moto ya 7000 Frw ijya gusohoza ubutumwa ariko nyuma y’umunsi wose bashakisha barayabura haba mu nzu no mu ishyamba.
Yari yamubwiye ko mu nzu harimo 30000 Frw naho mu ishyamba hariyo 60 000 Frw. Umwe mu bana b’uwo musaza yabwiye TV1 ko hari umuntu waje akababwira ko abazaniye ubutumwa bw’ahantu bakura amafaranga se yatabye.
Ati “Umuntu yaraje arambwira ngo nzanye ubutumwa natumwe n’umusaza twari dufunganywe muri gereza, tugende njye kukwereka ahantu amafaranga ari. Turaza tujyana mu nzu arambwira ati ni intambwe imwe ntera. Tugeze mu nzu yarambwiye ati zana rasoro ndayizana. Ati cukura hano ahantu hahoze harunze igitaka bitewe n’uko ntakundaga kuhaba ntabwo nari nzi ahantu igitaka cyari kiri ati wowe zana rasoro ndayizana ati cukura aha, ndacukura amafaranga ndayabura."
Yamubajije aho ishyamba bita irya Egide riherereye naho bajyayo. Yari yababwiye ko muri iryo shyamba aho ari hashinze igiti kandi harunze amabuye gusa nabwo baracukuye barayabura.
Nta muntu uzi impamvu yaba yaragiye guhisha ayo mafaranga hirya no hino nubwo bizwi ko mbere y’uko afungwa hari amafaranga yari afite. Yari yagurishije inka, amakara n’ikawa. Nyuma yo kuyabura bose batangiye gukemanga iby’iyo ntumwa.
Iyo ntumwa yabwiye TV1 ko yagiranye ikibazo n’umumotari kubera ibura ry’ayo mafaranga yari yizeye gukuraho ubwishyu.
Ati "Umuntu yarantumye ari mu buroko, njyayo yari yambwiye ngo ndabona amafaranga ndetse bantangire n’ay’itike, yaranjyanye ngezeyo aho yandangiye ndahabereke barayashaka barayabura. None ubu nabuze icyo mpa umumotari ibintu byankomeranye nabuze uko ngera mu rugo ni ikibazo nagize."
Abagize umuryango byababereye urujijo kuko ngo bari baherutse gusura uwo musaza bakamusaba amafaranga ngo bamugurire ibikoresho kuko bari bazi ko ayafite ariko akayabima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!