00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umusore yasanzwe yapfiriye hagati y’amatanura atwikirwamo amatafari

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 April 2021 saa 01:03
Yasuwe :

Umusore witwa Niyomusaba Elie wakoraga akazi ko gutwika amatafari mu matanura yo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yasanzwe yapfiriye hagati yayo mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 18 Mata 2020.

Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yakoraga mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Muhororo. Ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore wabonywe n’umukecuru wari ugiye gutwikira amatafari, asanga utwikiriye mu mahema, ahita abimenyesha ubuyobozi.

Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyishe uwo musore kuko nta bikomere yari afite yemeza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turabimenya kuko nta bikomere yari afite, ariko yari yavuye uturaso duke mu mazuru no mu kanwa. RIB iri guperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

Kuri icyo kirombe hari umuzamu waharariraga ndetse n’abandi bagabo batatu bari bacaniriye itanura. Bose bavuze ko batazi uko uwo musore yahageze, kuko ngo nabo batunguwe no kubona umurambo we muri iryo hema ryari rihari. Bahise batabwa muri yombi na RIB kugira ngo hakorwe iperereza

Umurambo wa Niyomusaba wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Niyomusaba Elie yasanzwe yapfiriye mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Murenge wa Byimana / Ifoto: Umuseke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages