Uyu muturage wo mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinanzi, yavugiye ayo magambo mu biganiro byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 11 Mata 2017, nk’uko inzego z’ibanze zibisobanura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, yagize ati “Hari mu biganiro ku munsi w’ejo, hanyuma asaba ijambo atangira kubaza impamvu hari bamwe mu Bahutu badashyinguye mu rwibutso, agaragaza ko nabo bapfuye mu gihe cya Jenoside, nabo bagombye gushyirwa mu rwibutso.”
Uyu muyobozi avuga ko amazina y’Abahutu uwo muturage yavugaga ko bakwiye gushyingurwa mu rwibutso, bayasesenguye basanga barapfuye mu gihe cya Jenoside ariko bagiye gusahura imitungo y’Abatutsi.
Akomeza avuga ko uwo mugabo wafashwe yigeze gufungwa imyaka igera ku 10 aryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari abo yishe, akaba yarafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi.
Mu mwaka ushize wa 2016 mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu murenge wa Kinazi hagaragaye igikorwa cy’urugomo aho umugizi wa nabi utaramenyekanye yatemye inka y’uwarokotse Jenoside.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andree Hakizimana, avuga ko uyu muturage watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu Karere ka Ruhango, iperereza ku cyaha akekwaho rikaba ryatangiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushiinjyacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO