00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umuturage yatawe muri yombi akurikiranweho amagambo apfobya Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 April 2017 saa 08:06
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akekwaho icyaha cyo kuvuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muturage wo mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinanzi, yavugiye ayo magambo mu biganiro byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 11 Mata 2017, nk’uko inzego z’ibanze zibisobanura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, yagize ati “Hari mu biganiro ku munsi w’ejo, hanyuma asaba ijambo atangira kubaza impamvu hari bamwe mu Bahutu badashyinguye mu rwibutso, agaragaza ko nabo bapfuye mu gihe cya Jenoside, nabo bagombye gushyirwa mu rwibutso.”

Uyu muyobozi avuga ko amazina y’Abahutu uwo muturage yavugaga ko bakwiye gushyingurwa mu rwibutso, bayasesenguye basanga barapfuye mu gihe cya Jenoside ariko bagiye gusahura imitungo y’Abatutsi.

Akomeza avuga ko uwo mugabo wafashwe yigeze gufungwa imyaka igera ku 10 aryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari abo yishe, akaba yarafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi.

Mu mwaka ushize wa 2016 mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uyu murenge wa Kinazi hagaragaye igikorwa cy’urugomo aho umugizi wa nabi utaramenyekanye yatemye inka y’uwarokotse Jenoside.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andree Hakizimana, avuga ko uyu muturage watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu Karere ka Ruhango, iperereza ku cyaha akekwaho rikaba ryatangiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushiinjyacyaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages