Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyabinyenga mu kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu.
Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye ni mugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko amena ikirahure cy’urugi kugira ngo arebe ko harimo urufunguzo imbere, arusanzemo arafungura asanga umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.
Yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi bahageza basanga koko Ndikumana Cassien yapfuye, bakeka ko yiyahuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n’umugore wa nyakwigendera avuga ko bakundaga kugirana amakimbirane amushinja kumuca inyuma [umugabo ashinja umugore], akavuga ko aziyahura.
Ati “Nta mpamvu iramenyekana yateye urwo rupfu, gusa umugore we (nawe w’umwarimukazi) aravuga ko umugabo we yajyaga avuga ko aziyahura, akongeraho ko umugabo yahoraga ashinja umugore kumuca inyuma akajya mu bandi bagabo. Ibi ntibyari bizwi n’inzego z’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Turihanganisha abasigaye kandi dusaba buri muntu wese ufite ikibazo cyo kutumvikana n’undi kujya yihutira kukigeza ku bandi bantu babafasha harimo cyane cyane ubuyobozi, aho gufata icyemezo kigayitse nk’icyo.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku rupfu rwa Ndikumana Cassien.
Umurambo we wajyanywe ku Bitaro by’Intara bya Ruhango gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!