00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Urubyiruko rwihangiye imirimo irwanya ubukene rwagenewe ibihembo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 June 2017 saa 07:25
Yasuwe :

Abasore n’inkumi bagera ku 1 292 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango bihangiye imirimo itandukanye ku buryo kuri ubu batagitaka ubushomeri, bamwe muri bo bafite imishinga myiza kurusha iyindi bahawe ibihembo.

Urwo rubyiruko rwiganjemo abacikirije amashuri n’abandi bakomoka mu miryango ikennye, bakora ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere, borora amatungo magufi, gukora amasabune, ibikorwa by’ubukorikori n’ubucuruzi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2017, nibwo abagera kuri 90 baherutse guhugurwa bamuritse ibyo bakora, abafite imishinga myiza kurusha indi bahabwa ibihembo bibafasha kuyagura, ndetse bagirwa n’inama yo kurushaho gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’ikigega BDF kiborohereza kubona inguzanyo.

Ni ibihembo byatanzwe n’umushinga mpuzamahanga witwa ‘Techno Serve’, ufasha urubyiruko kwihangira imirimo, usanzwe ukorera mu Rwanda, aho amatsinda atatu yahize andi yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, na ho abikorera ku giti cyabo hahembwa batanu aho buri umwe yahawe ibihumbi 340.

Bavuga ko kwitinyuka no kwigirira icyizere ari byo batumye babasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo, bityo bakemeza ko kwihangira umurimo bidasaba amafaranga menshi.

Chantal Mukashema wo mu Murenge wa Kabagari ati “Njyewe nize umwuga wo guteka, ariko nkimara kwiga naragiye nicara mu rugo nkajya nirirwa nshakisha akazi ariko ndakabura. Techno Serve imaze kuza yampuguye ku kwitinyuka no kwigirira icyizere, inyereka ko guhanga umurimo bidasaba amafaranga menshi, ahubwo icya mbere ari ibitekerezo bizima.”

Mukashema akomeza agira ati “Nkiva mu mahugurwa nahise nshaka bagenzi banjye twishyira hamwe turi abantu 18 tukajya twizigama amafaranga 200 buri cyumweru. Amaze kugwira twahise tugura inkoko 30 turazorora, ubu zimaze gutera amagi agera muri 60 kandi zimaze guturaga imishwi icyenda”.

Umujyanama muri Techno Serve, Alimas Hakizimana, avuga ko intego bafite ari ukwigisha urubyiruko kurwanya ubushomeri no kwihangira imirimo badategereje gusaba akazi gusa.

Hakizimana ati “Urubyiruko duhura narwo dusanga bafite ubushobozi, ariko ikibazo nyamukuru bifitemo ari ukwitinya no kumva ko kwikorera bisaba amafaranga menshi. Icyo rero tubigisha cya mbere ni ukwitinyuka, kandi ingero zirahari kuko iyo babikoze bitanga umusaruro. Ikindi ni ugukorana n’ibigo by’imari ndetse tukababwira ko Leta yabashyiriyeho ikigega BDF kibafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye, kandi hari benshi cyafashije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, François Xavier Mbabazi, yavuze ko ibyo urubyiruko rukora bigaragaza icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, abasaba gukomeza kwitwara neza birinda ingeso mbi, kandi abizeza ko akarere kagiye kubashyirira ahantu ho kujya bamurikira ibyo bakora.

Umushinga wa Techno Serve watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, aho kuri ubu ukorera mu turere dutandatu tw’igihugu , ari two Ruhango, Nyanza, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Gakenke.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Francois Xavier Mbabazi yagiriye inama urubyiruko yo kwirinda ingeso mbi
Umujyanama muri Techno Serve Alimas Hakizimana avuga ko intego bafite ari ukwigisha urubyiruko kurwanya ubushomeri
Marthe Uwambayinzobe amurikira abayobozi ibikapu aboha
Abafite imishinga myiza kurusha abandi bagenewe ibihembo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages