Babivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 ubwo hatangizwaga ukwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake by’urubyiruko. Uko kwezi kwatangiye tariki ya 1 kuzasozwa ku ya 31 Ukwakira 2022.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Nsaziyinka Prosper, yavuze ko bazakora ibikorwa bitandukanye birimo no gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero.
Ati “Mu byo tuzakemura bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hari no kubakira ubwiherero abatabufite. Kuri ubu habarurwa ingo 45 zidafite ubwiherero. Tuzabafasha kubwubaka kandi neza.”
Yakomeje avuga ko uyu mwaka watangiye habarurwa ingo 120 zidafite ubwiherero ariko bwagiye bwubakwa kandi bihaye umuhigo wo kuburangiza muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake by’urubyiruko.
Hari ingo zigera kuri 72 basanze zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, nazo bazazifasha kubusana.
Mu bindi yavuze bazakora ni ukubakira abatishoboye badafite aho akuba aho muri uku kwezi bazubaka inzu icyenda bakazuzuza. Ni ukuvuga inzu imwe muri buri murenge.
Uyu mwaka watangiye mu Karere ka Ruhango hari imiryango 85 idafite aho kuba.
Bazatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitali 90, bace imirwanyasuri basibura n’iyari isanzwe mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse bakore n’ubukanguramabaga mu kwirinda ibiza.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango bavuze ko biyemeje gukorera hamwe bagamije kwiyubakira igihugu.
Hari uwagize ati “Icyo twiyemeje ni uguhuza imbaraga tukiyubakira igihugu. Muri uku kwezi rero dufite umurava wo gukora ibikorwa byinshi. Turasaba ababyeyi n’abayobozi kudushyigikira.”
Abazakorerwa ibikorwa bitandukanye basabwe kubifata neza kugira ngo bizagire uruhare mu guhindura imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Mukangenzi Alphonsine, yasabye ababyeyi gushyigikira abana babo mu bikorwa by’ubukorerabushake.
Ati “Ndabasaba rero ngo abana nibababwira ngo muze dufatanye muri ibi bikorwa by’ubukorerabushake nk’uko mwaje uyu munsi muzaze kuko mwumvise ko ibikorwa bafite ari byiza bigamije kubaka iki gihugu cyacu.”
Mu Karere ka Ruhango habarizwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga ibihumbi 25 ari biyemeje ko uku kwezi kuzarangira bageze ku bihumbi 30 kuko bazakora ubukangurambaga.
Muri uku kwezi bazakora n’ibikorwa by’ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!