Bibaye ubugira gatatu mu gihe kitaranze iminsi 10, Nyiramporampoze Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi asanga imyaka ye yaranduwe n’abantu batazwi.
Ubusanzwe Nyiramporampoze atuye mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango.
Ubwa mbere byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira tariki ya 7 Mata, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange biteguraga gutangira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi; nibwo abantu bataramenyekana biraye mu myaka ya Nyiramporampoze irimo insina n’imyumbati barayitema mu murima ufite metero 20 kuri 30.
Nyuma yaho nabwo yasanze imyumbati ye bayiranduye abimenyesha ubuyobozi ndetse n’iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi rihita ritangira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakurikiranye icyo kibazo ndetse bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi batabwa muri yombi.
Mu gihe bari bagikurikiranwa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu indi myumbati ya Nyiramporampoze nayo yarandaguwe n’abantu bataramenyekana.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, yavuze ko ipereza ryatangiye hashakishwa abakoze ubwo bugizi bwa nabi.
Ati “Ubu turi aho byabereye turi kumwe n’izindi nzego kugira ngo turebe icyakorwa. Ikibabaje ni uko uyu muturage ari inshuro ya gatatu bimubayeho; ubwa mbere bamutemeye insina, ubwa kabiri bamurandurira imyumbati, (…) uyu munsi bongeye kumurandurira imyumbati.”
“Birababaje cyane kuba bikorwa bigakorerwa uwarokotse Jenoside kandi bigakorwa inshuro irenze imwe. Nta gihe kinini cyari giciyemo, iperereza ryari rigikorwa hari abakekwa bari bafashwe hagikorwa iperereza ritararangira.”
Hashingiwe ku bikorwa bibi bimaze iminsi bikorerwa Nyiramporampoze Chantal, birerekana ko umutekano we utifashe neza muri ibi bihe kuko ashobora no kugirirwa nabi n’abo bamurandurira imyaka bakamutemera n’urutoki.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, yavuze ko umutekano w’uwo mubyeyi wizewe.
Ati “Umutekano w’Abanyarwanda ubundi urabungabunzwe muri rusange ndetse by’umwihariko mu Karere ka Ruhango kandi n’umutekano we uracunzwe ntacyo ashobora kuba, umutekano we rwose awizere ndetse n’abaturage bandi tunabahumurize n’abarokotse Jenoside baturanye na we tubabwire ko nta mpungenge bakwiye kugira z’umutekano wabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, aherutse kubwira IGIHE ko kuva ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hari hamaze kuboneka abaturage bane bakekwaho kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abo bose batawe muri yombi bari gukurikiranywa n’ubugenzacyaha hashakishwa ibimenyetso ku byaha bakekwaho.
Habarurema yavuze ko batatu muri bo bakurikiranyweho kubwira abarokotse Jenoside amagambo mabi abatoneka naho undi umwe akurikiranweho kwangiza imyaka n’urutoki by’uwarokotse Jenoside.
Yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi kandi ari icyaha gikomeye cyane gihanwa n’amategeko, bityo batazihanganira umuntu wese ushaka kuyigaragaza.
























TANGA IGITEKEREZO