00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Uwishe umuryango w’abantu 6 yakatiwe igifungo cya burundu

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 20 May 2015 saa 09:14
Yasuwe :

Baribwirumuhungu Steven yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi yakoreye abantu 6 bagize umuryango umwe, akatirwa igifungo cya burundu n’indishyi z’akababari z’amafaranga y’u Rwanda 34,400,000.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2015, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu.

Undi wari muri uru rubanza, ni Simbarubusa Leonidas wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge we Sovu wahishe Baribwirumuhungu akanamufasha guhindura amazina, we urukiko rukaba rwamukatiye igifungo cy’imyaka 5.

Nk'uko urukiko rwabyemeje, Baribwirumuhungu ni we wishe abana batanu na Nyina

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuwa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2014, aburana ku ifungwa n’ifungurwa, Baribwirumuhungu yemeye ibyaha ashinjwa byo kwica uwo muryango w’abantu 6, ariko nyuma aza kubihakana ubwo urubanza rwe rwatangiraga kuburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha bwakomeje kumushinja icyo cyaha bunagaragaza ibimenyetso byerekana ko yabikoze yabigambiriye, ndetse ubwo hasozwaga iburanisha ry’urwo rubanza kuwa 21 Mata 2015, bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Nyuma yo gusuzuma ibyo Ubushinjacyaha burega Baribwirumuhungu no gusuzuma ubwiregure bwe, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasanze ibyaha bimuhama, rumuhanisha igifungo cya burundu agatanga n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.

Uru rubanza kandi rwanaregwagamo Simbarubusa Leonidas wo mu Karere ka Ngororero, mu Murenge we Sovu washinjwaga kuba yarahishe Baribwirumuhungu akanamufasha guhindura amazina.

Simbarubusa na we Urukiko rwasanze ibyaha bimuhama rumuhanisha igifungo cy’imyaka 5.

Baribwirumuhungu yafashwe yemera icyaha aburana agihakana

Icyakora abandi babiri Uwayisenga Livin (bita Seleman) na Mugemanyi Tito bavindimwe baregwaga ubufatanya hashingiwe ku kuba barafatanywe ikote ririho amaraso hagakekwa ko ryaba ryarambawe n’uwishe abo bantu, bo bagizwe abere kuko Urukiko rwasanze nta bindi bimenyetso simusiga bigaragaza ko icyaha bashinjwa bagikoze.

Baribwirumuhungu agifatwa akerekwa itangazamakuru bwo yari yavuze ko yishe uyu muryango nyuma y’aho nyir’urugo Ngayaberura bari bafunganwe yamennye ibanga ko yatorokeye iwe, akandikira umugore we amusaba kumusezerera ngo atazabateza ibibazo, ahitamo kumuhemukira amwicira umuryango.

Uyu muryango wishwe tariki ya 31 Nyakanga 2014 bimenyekana tariki 02 Kanama, ushyingurwa mu cyubahiro tariki ya 3 Kanama 2014.

Yabicishije intwaro gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages