Umugabo wo mu Karere ka Ruhango witwa Ntabaganyimana avuga ko yasezeranye imbere y’amategeko agasaba, agakwa umukobwa witwa Kubwimana Angelique, waje kumubenga. Uyu mukobwa ariko avuga ko atigeze asezerana n’uyu mugabo n’ubwo hari amafoto abigaragaza.
Ntabanganyimana Vedaste w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, avuga ko tariki ya 27 Nzeri 2013 yasezeranye imbere y’amategeko na Kubwimana Angelique w’imyaka 22 y’amavuko, basezeranira mu Murenge wa kinazi mu Karere ka Ruhango, bakaba barasezeranye ivangamutungo. Kuri uwo munsi akaba yaranamusabye akamukwa inka ifite agaciro k’ibihumbi magana atandatu y’amafaranga y’U Rwanda (600.000 frws).
Aganira na IGIHE, Ntabanganyimana avuga ko atazi icyatumye Kubwimana amubenga. Ati ”Kugeza uyu munsi sinzi icyatumye umugore wajye ambenga, ndamwita umugore wajye kuko mbyemererwa n’amategeko, twarasezeranye”.
Itariki y’ubukwe yarasubitswe kubera amikoro make
Ntabanganyimana yagize ati ”Nyuma y’iyo mihango twemeranyijwe ko tuzashyingiranwa mu kwezi kwa Muratama 2014, hanyuma mu kwezi k’Ukwakira 2013 nagiye kwa databukwe kwaka itariki y’ubukwe, barayinyima bambwira ko bafite ubukene nta bushobozi bafite badashobora gushyingira umukobwa wabo. Twemeranya ko ubukwe tubwimurira mu kwezi kwa Gicurasi 2014”.
Umukobwa yoherereje Ntabanganyimana ubutumwa amubwira ko atakimushaka
Ntabanganyimana akomeza avuga ko mu gihe yiteguraga guha abantu inzandiko zibatumira mu bukwe, umukobwa yamubwiye ko atakimushaka.
Ati ”Tumaze kwemeranywa itariki y’ubukwe niteguraga gutumira, tariki ya 16 Gashyantare umukobwa aba anyoherereje ubutumwa bugufi muri telefoni, ati ‘Mwiriwe maranye ikibazo igihe kitari gito, nari narabuze uko mbikubwira, ariko bibaye ngombwa ko mbikubwira, ubu gahunda y’ubukwe twari dufite naziretse mbega nabivuyemo, kubera impamvu zanjye bwite. Ntumbaze impamvu nafashe iki cyemezo kuko n’ababyeyi bajye bwite sinzabibabwira, nguhaye uburenganzira bwo kwishakira abandi kandi ibyo uzifuza ko ngufasha mu buyobozi nzabigufashamo. Ndi Kubwimana Angelique”.
Akimara kubona ubu butumwa yihutiye guhamagara umugore we
Ntabanganyimana ati “Namaze kubona ubwo butumwa mfata telefone ndamuhagara ngo numve ko ariwe wabwohereje, anyemerera ko ariwe ubikoze. Akimara kubinyemerera nihutiye kubwira umubyeyi wanjye ndetse n’uwansabiye, bansaba ko nakongera kumutelefona, bakiyumvira imvugo ye abyivugira. Muhamagaye telefone ahita ayikupa. Ahita yongera anyoherereza ubundi butumwa ati ‘Ndumva kumpamagara nta cyo bimaze kuko icyemezo nafashe ni ndakuka, kandi unyikuremo ibyo uzifuza ko ngufasha nzabigufasha”.
Ntabanganyimana avuga ko we n’ababyeyi be bihutiye kujya iwabo wa Kubwimana. Akomeza avuga ko se w’umukobwa yababwiye ko nta gisubizo ari bubahe, kubera ko umukobwa yabonye baje agahita yigendera. Ababwira ko ari buze kuganira n’umukobwa we, akabaha igisubizo kuri telefoni. Bategereje ko se w’umukobwa abaha igisubizo baraheba.
Ntabanganyimana avuga ko yahise yihutira kugisha inama ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi bwabasezeranyije. Ushinzwe irangamimerere yandika urupapuro ruhamagaza wa mukobwa ndetse na Se.
Ati ”Kubwimana na se bitabye ubuyobozi tariki 19/2/2014, babanje kumbaza niba hari ikindi kibazo twari dufitanye mbabwira ko ari nta cyo, ikibazo mfite ari icy’ubwo butumwa nabonye muri telefoni gusa”.
Umugabo yakomeje atubwira ati “Umugore wanjye (Kubwimana) yabwiye abayobozi ko yemera ko ariwe wanditse ubwo butumwa ngo kubera ko njyewe mufuhira, ngo iyo hagize umuntu umuhamagara ngo mubaza umuhamagaye uwo ariwe, arongera aravuga ngo nigeze kumwaka telefone nyimarana ibyumweru bibiri ngirango numve abantu baba bamuhamagara”.
Avuga ko abayobozi bafashe umwanzuro wo kubunga, bagakomeza gahunda z’ubukwe. Ibyo bemeranyije imbere y’abayobozi babishyize mu nyadiko bombi bashyiraho umukono.
Tariki 23 Gashyantare 2014 Kubwimana yahamagaye Ntabanganyimana ngo amubwira ko hari ahantu agiye kujya atazongera kumubona vuba. Ati ”Yambwiye ko ntazongera kumubona ngo tube twakora ubukwe ngo ahubwo nakwishakira uburyo nabona undi, ngo nk’uko nabikoherereje mu butumwa ibyo uzifuza ko ngufasha nzabigufashamo”.
Nyuma yo kumva ko umukobwa yongeye kumubenga yagerageje kumuhamagara kuri telefoni asanga yayifunze, abajije kwa sebukwe bamubwira ko batazi aho aherereye.
Yasubiye ku buyobozi bw’Umurenge wa Kinazi, bahamagara se w’umukobwa, araza avuga ko umukobwa yamubuze atazi aho aba, ariko ko yamutelefonnye akamumenyesha ko yiboneye akazi, kandi akaba atagishaka kubana n’umugabo we basezeranye.
Ati ”Umunyamabanga Nshingwabikorwa yangiriye inama yo kujya gutanga ikirego mu rukiko. Iyo nama naje kuyishyira mu bikorwa nyuma yo kubona ko umukobwa akomeje kuntelefona ambwira ko atanshaka kandi sinari nzi aho ari. Nyuma ni bwo naje kumenya ko uwo mukobwa abana n’umugabo witwa Semana Jovithe utuye mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gitaraga, mu Karere ka Kicukiro, naje kumenya ko uwo mugabo yatandukanye n’umugore we basezeranye”.
Akomeza avuga ko yavuye iwabo akaza I Kigali ku rwego rwa Polisi rushinzwe iperereza (CID), kubagezaho ikibazo cye. Umukobwa abajijwe icyo akora muri urwo rugo yavuze ko ari umukozi wo mu rugo rw’uwo mugabo.
Ati ”Nagiye kuri uyu mugabo kureba umugore wanjye, ngisha inama umukuru w’umudugudu waho ansaba ko naba ndetse ikibazo cyanjye nkakibaza mu ruhame rw’abaturage ku munsi w’umuganda wabaye tariki ya 31 Gicurasi 2014. Kuri uwo munsi nagiyeyo mvuga byose uko byagenze. Bambaza icyifuzo cyanjye, mbabwira ko ari uko umugore wanjye yaza tugataha, tukajya kubana kuko itariki yo gusezerana mu rusengero yari yararenze, kandi amategeko amunyemerera, byaba bidashobotse akanyandikira inyandiko mvugo y’impamvu itumye ataza ngo tujye mu rugo rwacu.
Inyandiko yanze kuyandika, avuga ko impamvu azayigaragariza urukiko. Abaturage basaba ko komite y’umudugudu yakora raporo y’ibivugiwe aho, twembi tuyishyiraho umukono”.
Akomeza avuga ko ikibazo cye yagishyikirije urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, bakaba bazaburana tariki ya 15 Nyakanga 2014.
IGIHE yavuganye na Kubwimana Angelique ahakana ko atigeze asezerana na Ntabanganyimana Vedaste. Ubwo twamuhamagaraga kuri telefoni ye igendanwa yagize ati ”Kuba muzi ndamuzi, ariko ntabwo twasezeranye. Ari mu bantu tuvugana, ariko atari ukuvuga ngo twarashyingiwe, twaranasuranaga, ariko ntabwo nashyingiwe nawe, ntabyigeze bibaho”.
Ntabanganyima akomeza avuga ko kubwimana atigeze anamubwira ko amukunda.
Ati ”Njyewe nitwa Uwimana Angelique mfite imyaka 22 ntabwo nitwa Kubwimana, uwo musore turi inshuti ku bintu byumvikana, ariko ntabwo ubucuti bw’abantu ari ukubana, ushobora kuba inshuti n’umuntu mu bintu runaka, kuko nk’abantu bagenderana bagasurana, urumva ko turi inshuti”.
Akomeza agira ati “Ibyo kubana nawe nta n’ibyo yigeze ambwira, tuganira kuri telefoni n’ubu turaganira, ibintu by’ubuzima busanzwe. Hari n’igihe mutuma nkaba namubwira nti niba ugiye I Gitarama ngaya amafaranga unzanire igitambaro ndashaka umwenda, nkamubwira nti umanukanire umuceli ndawukeneye kuko ntawo mfite, mbese nkaba namutuma ibintu runaka, nawe akabinzanira. Kuko ni umuntu duturanye imirenge yacu ihana imbibi, njyewe ndi uwo mu Murenge wa Kinazi”.
Kubwimana avuga ko I Kigali atahazi, kandi ko nta na bene wabo ahagira. Ati ”Ahubwo se muri Kicukiro ndanahazi, nta na famille tugira I Kigali. Ubu ndi iwacu mu rugo rwose”.
Angelique abajijwe na IGIHE niba umuganda wo ku tariki ya 31 Gicurasi yarawukoreye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yahakanye. Ati ”Ntabwo nagiye mu muganda. Rwose aho hantu nta n’ubwo nigeze nkandagirayo”.
Akomeza avuga ko atazi umuntu witwa Sibomana Jovithe, uwo azi I Kigali ari uwitwa Jean de Dieu utwara abagenzi kuri Moto.
Sibonama Jovithe uvugwa ko ari umukoresha wa Kubwimana ni muntu ki?
Umwe mu bantu bazi neza Sibomana Jovithe utashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru avuga ko yatandukanye n’umugore basezeranye byemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana batatu, kandi ko arimo kuburana imanza zirenze ebyiri mu nkiko, rumwe rw’ubutane hamwe n’urundi aregwamo n’umukobwa babyaranye abana b’impanga.
Yagize ati ”Sibomana ni umushoferi, ariko abantu bose bibaza ukuntu umuntu w’umugabo watandukanye n’umugore, akoresha umukozi w’umukobwa kandi nta n’umwana muto afite mu rugo. Umwana umugore yamusigiye ni mukuru ari mu myaka 10 y’amavuko. Birashoboka ko Kubwimana Angelique yamugize umugore atari umukozi, n’uko badashaka kubigaragaza”.
Akomeza avuga ko Sibomana atajya yemera ko ari umugabo, ahubwo avuga ko ari umusore ukuze, akaba yaratinze gushaka kubera amashuri.



















TANGA IGITEKEREZO