00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Yapfanye n’impanga yari atwite

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 March 2024 saa 04:45
Yasuwe :

Umugore wo mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, we n’abana yari atwite bapfiriye mu nzu yabagamo.

Ibi byabaye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2024.

Amakuru yizewe avuga ko uyu mubyeyi yaterewe inda mu Mujyi wa Kigali n’umuhungu uvuka mu Karere ka Ruhango, nyuma bafata icyemezo cyo kubana ndetse baza kujya kuba mu Ruhango kubana na nyina w’uwo musore.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari atwite impanga ndetse inda yavuyemo ifite amezi atandatu.

Ati “Ni umusore n’umukobwa bahuriye mu Mujyi wa Kigali amutera inda afata umwanzuro wo kumuzana kwa mama we ku buryo bahageze mu mpera z’umwaka ushize.”

“Yari atwite impanga ndetse iyo nda yari ifite amezi atandatu, umugore yararwaye umugabo we na nyirabukwe bajya mu kazi kuko bari abahinzi bamusiga mu nzu baza gusanga ameze nabi umwana umwe amaze kumubyara ariko apfuye bahita babimenyesha umujyanama w’ubuzima ahageze asanga n’uwa kabiri yamaze gusohoka yapfuye n’umubyeyi yapfuye.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi batwite kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza n’iyo baba badafite mituweli kuko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages