00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rukara: Bashobora kwicana bapfa ubutaka inzego z’ibanze zireberera

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 10 October 2013 saa 04:58
Yasuwe :

Ubutaka butaratangira kubarurwa, Abanyarwanda bake ni bo bari bazi agaciro kabwo. Kwandikisha ubutaka bitangiye gushyirwa mu bikorwa, abavandimwe, imiryango, abadafitanye isano bose barahagurutse batangira kumenya agaciro kabwo. Mu kagari ka Kawangire, umurenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, abana bagiye kwicana na nyina wabo bapfa umurima; inzego z’ibanze zararyamiye ikibazo cyabo, kugeza ubu umwe arahinga undi akabirandura.
Mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Kawangire, Umurenge wa (…)

Ubutaka butaratangira kubarurwa, Abanyarwanda bake ni bo bari bazi agaciro kabwo. Kwandikisha ubutaka bitangiye gushyirwa mu bikorwa, abavandimwe, imiryango, abadafitanye isano bose barahagurutse batangira kumenya agaciro kabwo. Mu kagari ka Kawangire, umurenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza, abana bagiye kwicana na nyina wabo bapfa umurima; inzego z’ibanze zararyamiye ikibazo cyabo, kugeza ubu umwe arahinga undi akabirandura.

Mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Kawangire, Umurenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, haravugwa amakimbirane akomeye ashobora kuganisha ku rupfu, kuko Niyonsaba Collette yaranduriwe imyaka, ndetse umurima we ugahingwa ku ngufu, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubitse ikibazo cyabo mu biro.

Niyonsaba Collette waranduriwe imyaka mu kiganiro na IGIHE, yatubwiye ko umurima ari umugabane yahawe na se, akaba yaranawubaruje afite ibyangombwa ariko ari umurage yahawe na se, hashize imyaka 16. Avuga ko abana ba mukuru we witwa Nyiramatama Jeannette, baje kwaka umugabane bakawuhabwa ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu bukabaterera imbago ariko ngo bavuga ko bahawe hato kandi ari wo munani basigiwe.

Akomeza avuga ko abana bagaye umunani babifashijwemo nab a nyirarume, bajurira ubuyobozi bw’akagari, bujya mu kibazo batera imbago ariko abo bana ntibanyurwa. Ngo yongeye guhamagarwa n’akagari, ko abana bajuriye njyanama y’umurenge yaje mu kibazo, ariko ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukara avuga ko inyandiko y’uburage afite nta gaciro ifite. Niyonsaba ati “Yambwiye ko iyo nyandiko yayica nta gaciro ifite. Yahise ategeka abo bana kumpingira umurima n’imyaka yari irimo barayirandura, bahingamo iyabo.”

Akomeza avuga ko ikibazo inzego z’ibanze zanze kubarangiriza burundu gikomeje gukurura amakimbirane mu muryango wabo, asanga kandi kidakemuwe ngo kirangire byagira ingaruka mbi. Ubutaka Niyonsaba yamburwa avuga ko abufitiye ibyangombwa akibaza uburyo abwakwa.

Nyiraneza Liliose bivugwa ko yaranduye imyaka yahinzwe na Niyonsaba, mu kiganiro kuri telefoni na IGIHE, yadutsembeye ko imyaka afite atari iyo gukora urugomo nk’urwo kuko afite abana. Ahubwo avuga ko ari we wateye insina Niyonsaba akazirandura inshuro enye zose. Ati “Arashaka kuturya kandi ari we mubyeyi twasigaranye. Ava inda imwe na mama ariko hari na ba marume bo nta kibazo dufitanye. Ubutaka bwacu yari abufite nk’uturagiriye ariko arimo kuduhuguza. Ikibazo ubuyobozi bw’ibanze bwakigezemo yanga kwemera imyanzuro, birinda bigera ku murenge yanga kwitaba, ku buryo ibyavuyemo atabyemera ahubwo agashaka gukomeza kuturushya.”

Muzatsinda Francois ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kinunga, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni ye igendanwa yatubwiye ko ikibazo yakigezemo akizi, kuko Nyiraneza na Niyonsaba ikibazo cyabo ubuyobozi bwacyize, mu gihe kitarakemuka burundu Nyiraneza arandura imyaka ya Niyonsaba. Agira ati “Nyiraneza yakoze ikosa ryo kurandura imyaka, kuko nanjye narahageze. Avuga ko umurima yawuhawe ariko ubuyobozi bw’umurenge ntibwigeze bubitumenyesha.”

Ingabire Christine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kawangire, mu kiganiro na IGIHE, yatubwiye ko ikibazo bacyinjiyemo ku ikubitiro, bagafasha abo baturage mu kibazo cyabo. Ati “Twahamagaje abaturage ikibazo kirakemurwa, ariko twatangajwe no kumva cyarajyanwe ku murenge.” Avuga ko igikomeye kugeza ubu ni uko ari Nyiraneza ari na Niyonsaba ubu bose bagiye mu murima barahinga ariko basabye kugana inkiko akaba arizo zibafasha gukemura icyo kibazo bidasubirwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Gervais Ntirenganya, twashatse kuvugana na we kuri iki kibazo ntiyakira telefoni, tumwoherereje ubutumwa bugufi mu bihe bitandukanye, adusubiza agira ati “Ndi mu nama tuzavugana ejo. Kandi ndumva nta kibazo niba mufite amakuru yabafasha gukora inkuru.”

Ibibazo nk’ibi biramutse bidakurikiranwe vuba ni byo bikurura amakimbirane mu miryango aganisha ku rupfu. Kuba aba baturage bombi baratangiye guhinga mu murima umwe, aho buri wese arandura imyaka y’undi, bishobora kuzagira inkurikizi mbi. Birakwiye ko ikibazo cyakemurwa amazi atararenga inkombe.

Umurima urwanirwa na Niyonsaba n'abo abereye nyina wabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages