Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Mata 2013, ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro mu kagari ka Ruli, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, cyahitanye abantu bane na ho batanu barakomereka, ubwo bari bitwikiriye ijoro bakajya kwiba Kolota zicukurwa muri icyo kirombe mu gihe bagenzi babo batari bakageze mu kazi.
Amakuru dukesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere ni uko mu ijoro ryakeye mu kagari ka Ruli, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke,mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro na Company EPROCOMI, habereye impanuka ubwo bamwe mu bakozi bitwikiriye ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro, ubwo bagenzi babo bari bataragera ku kazi. Ubwo bacukuraga umusozi urimo ibuye bashakaga wabaridukanye, utaba bane, batanu basigaye barakomereka ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Ruli.
Kugeza magingo aya umurambo w’umuntu umwe mu bitabye Imana ni wo washobye gukurwa mu kirombe, abandi 3 ntibarakurwamo. Abasigaye mu kirombe na bo ubutabazi burakomeje kugira ngo bakurwemo kuko cyahise cyuzura amazi bityo bikaba hakomeje imirimo yo gukuramo amazi kugira ngo babone ubryo imirambo itaraboneka yakurwamo.
Kugeza ubu imirimo yo gucukura muri iki kirombe cya Ruli yabaye ihagaritswe by’agateganyo kugira ngo abagize impanuka batabarwe kandi hakorwe ubusesenguzi bwimbitse kuri iyi mpanuka.
Amakuru akomeza kutugeraho muri iki gitondo ni uko imirimo yo gutaburura abagwiriwe n’ikirombe ikomeje, hakaba hamaze kuboneka undi muntu umwe hasigayemo babiri bagishakishwa.
Abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Ruli uko ari batanu ubu hasigayemo umwe wenyine ariko na we utameze nabi.
Turacyakurikirana ibirebana n’iyi nkuru.



















TANGA IGITEKEREZO