{Mu gihe hakunze kuvugwa ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ndetse hakaba haranashyizweho n’ingamba zitandukanye zo kurirwanya n’amategeko ahana ihohoterwa, bamwe mu bagabo bavuga ko nabo abagore bakorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abagore babo, ririmo no kubiyima bikabashengura bagatinya kuvuga kubera kwihagararaho ngo batitwa inganzwa.}

Abagabo bahohoterwa mu buryo butandukanye n’abo bashakanye ariko ntibimenyekane kubera ko baba banga ko rubanda babimenya bakavaho bitwa inganzwa.

Bamwe mu bagabo bavuga ko bahohoterwa bimwa ibyo kurya, basuzugurwa imbere y’abana no mu ruhame, ngo hari n’abagore bangira abagabo ko bakora imibonano mpuzabitsina ukwezi kugashira ukundi kugataha , ibi bigashengura abagabo cyane.

Rutembesa wo mu Karere ka Rurindo umurenge wa Masoro yagize ati”Umugore arampohotera, akanyiyima, biranshengura cyane ihohoterwa rirenze iryo nirihe?, sinatinyuka kujya kumurega mu buyobozi, ntinya ko abandi bagabo bajya banyita inganzwa”

Karinganire wo mu Karere kamwe ati ”Ansuzuguza abana, iyo ntangiye kumubwira ibitagenda neza ahamagara abana, bakancecekesha, yitwaza uburinganire, nta jambo nkigira mu rugo rwange”

Edouard Munyamariza umuyobozi w’umuryango uharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore “RWAMAREC”, aganira na IGIHE yatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rihari kandi rikorwa mu buryo butandukanye.

Yagize ati” Maze kujya gutanga ikiganiro ku maradiyo inshuro ebyiri, abagabo bagahamagara bavuga ko bakorerwa iryo hohoterwa, ariko nta bushakashatsi turabikoraho ku buryo twakwemeza ko rihari koko, ariko abagabo ntibakwiye kuriceceka, bakwiye kwiyambaza ubuyobozi, kuko kwiyima uwo mwashakanye bihanwa n’amategeko”

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abagabo n’abahungu basigaye bakorerwa ihohoterwa, ariko ntirigaragare akenshi kubera gutinya gusekwa abenshi bakiyahura.

Kubera iyo mpamvu bakaba barashyiriweho umunsi wo kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa, uwo munsi ukaba warabaye tariki ya 26 Nyakanga 2013.