00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abakozi b’Ibitaro bya Kinihira barinubira itinda ry’umushahara wa Kamena

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 28 July 2014 saa 05:37
Yasuwe :

Amakuru atangazwa n’umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kinihira utashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara avuga ko bafite ikibazo cy’umushahara utabageraho kuko baheruka guhembwa mu kwezi kwa gatanu. Avuga ko ibi byatewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa yakoreshejwe n’ibitaro mu zindi gahunda.
Uyu mukozi yemeza ko uko kudahembwa bibangamiye imibereho yabo nko kutabasha kwishyura amazu ku bakodesha, mu guhaha ndetse no gukemura ibindi bibazo by’ubuzima. Ku bw’izo mpamvu agasanga ibitaro (…)

Amakuru atangazwa n’umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kinihira utashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara avuga ko bafite ikibazo cy’umushahara utabageraho kuko baheruka guhembwa mu kwezi kwa gatanu. Avuga ko ibi byatewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa yakoreshejwe n’ibitaro mu zindi gahunda.

Uyu mukozi yemeza ko uko kudahembwa bibangamiye imibereho yabo nko kutabasha kwishyura amazu ku bakodesha, mu guhaha ndetse no gukemura ibindi bibazo by’ubuzima. Ku bw’izo mpamvu agasanga ibitaro byari bikwiye kubakemurira iki kibazo.

Avugana na IGIHE ku murongo wa telefoni, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinihira Dr Abdalah Utumatwishima, yemeje ayo makuru, avuga ko impamvu zabiteye ari uko amafaranga ahemba abakozi aturuka mu mpande zitandukanye bityo amwe akaba ataraboneka.

Dr Utumatwishima avuga ko amafaranga ahemba abakozi b’ Ibitaro bya Kinihira aturuka muri Minisiteri y’Imari n’ Igenamigambi-MINECOFIN (ku bakozi ba Leta), mu mushinga wa Global Fund, mu bitaro (mu gihe aba bafitanye amasezerano nabyo) ndetse no muri Minisiteri y’Ubuzima (atangwa nk’agahimbazamusyi).

Asobanura impamvu nyakuri yatumye umushahara w’ukwezi kwa Gatandatu watinze kugera ku bakozi, dore ko atemera ibivugwa ko ayo mafaranga yaba yarakoreshejwe izindi gahunda z’ibitaro, Dr Utumatwishima avuga ko amafaranga aturuka muri MINECOFIN yabagezeho agakoreshwa mu kwishyura imisanzu y’abakozi mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’ahandi.

Phoibe Kanyange, ukora mu buyobozi bw’ibi bitaro, nawe ku murongo wa telefoni yabwiye IGIHE ko batari guhemba abakozi bamwe ngo abandi babareke bityo bategereza ko yose abonekera rimwe.

Dr Utumatwishima kandi yasobanuye ko impamvu nyamukuru ituma abakozi badahembwa ari uko amafaranga akoreshwa mu guhemba abakozi bagiranye amasezerano n’ibitaro ataraza kuko ava mu yo bishyurwa na mutuel de santé y’Akarere ka Rulindo kandi ikaba ibabereyemo umwenda w’amezi 7 ungana na miliyoni 140 zisaga z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ Ibitaro bya Kinihira, Dr Abdalah Utumatwishima, asobanura ko iki kibazo cyo kutishyurwa na mutuel de santé y’ Akarere ka Rulindo cyagejejwe kuri Minisiteri y’Ubuzima igahita iboherereza amafaranga angana na miliyoni 38 mutuel de santé ibafitiye yo mu mwaka wa 2012/2013.

Dr Abdallah avuga ko ikibazo cyavutse ubwo boherezaga aya mafaranga hakabaho ikosa ry’uko yoherejwe kuri konti (compte) y’Akarere ka Burera aho koherezwa kuri konti ya mituweli y’Akarere ka Rulindo ari nayo mpamvu abakozi batabonye umushahara wabo w’ukwezi kwa 6.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinihira buvuga ko ayo mafranga Minisiteri y’Ubuzima yayohereje tariki 23 Kamena 2014, akagera kuri konti ya Burera tariki ya 9 Nyakanga 2014.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi Minisiteri y’Ubuzima yandikiye Akarere ka Burera tariki ya 23 Nyakanga 2014, yasabaga ko aka karere kasubiza kuri konti y’Akarere ka Rulindo ayo mafaranga kugira ngo babashe kuyaha Ibitaro bya Kinihira. Ibi nabyo byabaye ikibazo kuko basanze ataragera kuri konti ya Burera ngo bikaba bishoboka ko ari ikibazo kiri muri Banki Nkuru y’Igihugu BNR.

Nk’uko bitangazwa na Dr Abdallah, ngo ibi kandi byateye ivuriro ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga yo kwishyura ibikorwa bindi mu ivuriro (running costs), nko kwishyura umuriro n’amazi, kugura amavuta (carburant/ fuel) yo gushyira muri moteri no mu mbangukiragutabara n’ibindi.

Uyu muyobozi akaba asaba abakozi ayobora gukomeza kwihangana dore ko ngo bari bamenyeshejwe hakiri kare ko ikibazo cy’imishahara y’ukwezi kwa gatandatu kizabaho ndetse basobanurirwa n’impamvu. Dr Utumatwishima kandi yizeza aba bakozi ko bitarenze iki cyumweru bazaba babonye umushahara wabo kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri kugikurikirana muri Banki Nkuru y’Igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages