Abamugaye bo mu karere ka Rulindo, mu mpera z’icyumweru gishize, batashye uruganda rukora buji ruzabafasha kwiteza imbere. Uruganda rwa koperative y’abashyize hamwe ba Buriza - Cooperative solidalite de Buriza (COOSOBU) rukorera mu murenge wa Murambi.
Kuba babonye uru ruganda, bemeza ko rugiye guhindura ubuzima bwabo, bikazanabarinda kuba basabiriza nk’uko Ntawigenera Gapard yabivuze.
Rwabuhungu Venant, Umyobozi w’iyi koperative, yavuze ko uru ruganda rukora buji, ruje guhindura ubuzima bw’abamugaye kugira ngo bagire imibereho myiza kurushaho.
Yagize ati "Iyi koperative izadufasha kuriha ubwisungane mu kwivuza, kwaka inguzanyo muri SACCO tuzajya tunabona ingwate yo gutanga."
Niwemwiza Emilienne, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho, yabijeje ubufatanye mu kubafasha gukemura ikibazo cy’inzu yo gukoreramo ndetse no kubegereza amazi n’amashanyarazi. Yababasabye gushyira hamwe bagaharanira kwiteza imbere.
COOSABU igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 61, yatangijwe mu mwaka wa 2006 ari ishyirahamwe ry’abavumvu, ubu batewe inkunga y’imashini ikora buji nziza zihangana n’izo ku masoko mpuzamahanga; aho ku munsi bakora buji zigera ku bihumbi bine.


















TANGA IGITEKEREZO