00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abana 3800 bagiye gusubizwa mu ishuri mu byumweru bibiri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 1 March 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwaburiye abantu bose bakigira uruhare mu gutuma abana batiga ko bagomba kubireka kuko kuri ubu bugiye gutangira guhana abakomeje gushyigikira abana mu guta ishuri.

Igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gusubiza abana mu mashuri cyatangiye kuri uyu wa Mbere kikazamara ibyumweru bibiri gikorerwa mu masoko n’urugo ku rundi. Cyitezweho ko gusiga abana barenga 3800 bagaruwe ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko batazihanganira abantu bose bagira uruhare mu gutuma abana bata amashuri kuko birangira bagize ubuzima bubi kandi Igihugu cyari cyarabahaye amahirwe yose yo kwiga.

Yagize ati “Ubu twatangiye ubukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri bukorerwa ahahurira abantu benshi no ku rugo ku rundi, dufite abana barenga 3800 bataragaruka ku ishuri, barimo abarenga 600 baritaye vuba, turashaka ko bose bagaruka ku ishuri."

"Rulindo ntabwo ari ikirwa, umurongo mugari waratanze mu Gihugu hose tugomba kuwukurikiza. Abantu bose bagira uruhare mu gutuma abana batiga babireke kuko amategeko arahari n’ibihano birateganyijwe.”

Bamwe mu bana bataye ishuri nabo usanga bavuga ibyiza byo kwiga ariko bakagaragaza imbogamizi zitandukanye zatumye bayavamo n’ubwo inyinshi usanga zaraturutse ku burangare kuko ziba zifitiwe ibisubizo.

Manizabayo Eraste, umwe muri bo wataye ishuri ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko yaretse ishuri kubera ko yageragayo agasanga babahaye imirimo ivunanye itandukanye n’amasomo aba yabajyanye.

Yagize ati" Twe twajya kwiga ugasanga badutumye amazi mu kabande tukavayo tuje kurya gusa, ugasanga ntiwize nta n’icyo wafashije iwanyu. Hari n’igihe badutundisha urwondo rwo kubaka amashuri twe abakuru, biratubangamira cyane kuko iyo ubyanze baragukubita.”

Umulisa Honorine na we yagize ati “Ingaruka zo kutiga ndazizi kuko harimo ubuzererezi, ubujura, ubwomanzi n’ubukene. Njye izimaze kungeraho ni ubukene. Ubu ntegereje ko iwacu babona amafaranga bakandihira umwuga nkazibeshaho."

Bamwe mu babyeyi bafite abana bavuye mu ishuri bagaragaje ko hari imyitwarire abana basiga bagira bakiri bato, ikabashora mu gushakisha amafaranga aho gukunda ishuri.

Mukantabana Sophie yagize ati “Njye umwana wanjye yari ageze mu mu wa gatanu w’abanza. Sinamukuyemo kuko nageze mu rugo nsaga yagiye ubu naramubuze. Turasaba Leta ko yadufasha ikabashakisha igahana n’ababakoresha kuko abenshi baba barararuwe no gukorera amafaranga."

Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ko umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zirimo guha umwana uburere bwiza no kwita ku mikurire myiza ye; gutangiza umwana ishuri ku gihe; gukurikirana imyifatire n’imyigire y’umwana; guha umwana ibikenewe mu myigire ye n’ibindi.

Hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abana bavuye mu ishuri bose barisubizwemo
Kugaburira abana ku mashuri ni bumwe mu buryo bwitezweho gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages