00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abana batatu bahiriye mu nzu babiri bahita bapfa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 February 2019 saa 06:11
Yasuwe :

Abana batatu bo mu mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, bahiriye mu nzu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, babiri muri bo bahita bapfa.

Aba bana ni aba Muhawenimana Nicodème n’umugore we Murorunkwere Christine.

Bivugwa ko bari mu buriri baryame, buza gufatwa n’inkongi hataramenyekana icyayiteye.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye IGIHE ko umwana umwe ariwe wabanje gupfa nyuma abandi babiri bajyanwa kwa muganga ariko undi nawe aza gupfa.

Ababyeyi b’aba bana ntabwo bari bahari babasize mu nzu baryamye bajya mu mirimo nk’ibisanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Ndahayo Ildephonse, yavuze ko aba bana bari baryamye ku buriri butari matola ari na byo bikekwa kuba intandaro y’iyi nkongi.

Ndahayo kandi yavuze ko iyi nzu abana bari baryamyemo isanzwe itekerwamo. Gusa ngo iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Abaturanyi bafashe mu mugongo uyu muryango wabuze abana babiri bazize inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages