Iki gikorwa cyatangije mu cyumweru gishize, giterwa inkunga n’umushinga w’Abadage witwa Stiftung Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Mwumviyinezayimana Fiacre, yabwiye IGIHE ko hateganyijwe gutanga ihene 50, zigahabwa kuva ku mwana uba uwa mbere kugera ku wa Gatanu.
Yagize ati “Ni ihene 50, ubu haje 31 harabura 19. Umuterankunga yazihaye ikigo, zikaba zihabwa kuva ku mwana wabaye uwa mbere kugera ku wabaye uwa gatanu. Zikabafasha kwiteza imbere no korozanya.”
“Ni no kugira ngo batsinde, bareke kuva mu ishuri kuko hariya abana bakunda kurivamo cyane. Niba umuntu akunda kuva mu ishuri agiye gushaka amafaranga, kuki atashaka amafaranga akaniga aho kugirango ayatunge ariko adafite n’ubumenyi.”
Uyu muterankunga wo mu Budage usibye gutanga ihene, yanasaniye iri shuri ibyumba bibiri ndetse ‘azanaha n’abandi 50 imyambaro y’ishuri mu ntangiriro za Mutarama’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bose yakomeje asobanura ko umunyeshuri uhawe ihene, umubyeyi we akorana amasezerano n’ikigo ndetse n’umushinga agenga uko izafatwa, kugira ngo uwo izagira ikibazo biturutse ku burangare bwe azayishyure ndetse ko hari intego ko izo hene zizororoka zigakwira ku banyeshuri bose.
Ihene bahabwa imwe ifite agaciro k’ibihumbi biri hagati ya 19 na 25 by’u Rwanda.
Raporo ya 2015/16 yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi tariki ya 10 Ugushyingo 2016, igaragaza ko hari impinduka zabaye mu bijyanye n’umubare w’abana bo mu mashuri abanza bata ishuri, aho ikigero cyabo cyavuye ku 10.3% mu 2015 kikagera kuri 5.7% mu 2016, bikaba byaranarenze intego yari yihawe yo kuzaba bageze kuri 7,6%.



















TANGA IGITEKEREZO