00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abaturage bayobya uburari bagahinga urumogi mu yindi myaka

Yanditswe na

Emma- Marie Umurerwa

Kuya 17 December 2014 saa 03:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buhanganye n’abaturage bakoresha ibiyobyabwenge basigaye bayobya uburari, bagahinga urumogi mu murima uhinzemo indi myaka cyangwa ahihishe mu ngo zabo.
Abaturage bo mu murenge wa Ngoma baganiriye na IGIHE bavuga ko hari abaturage bahinda urumogi mu mirima yabo baruvanze n’indi myaka ku buryo abataruzi batamenya ko ari rwo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Kabayiza Arcade, yavuze ko hari abahinga urumogi ruke rwo kunywa bo ubwabo.
Ati (…)

Ati “ Uwo tuzi ni umuturage umwe witwa Tuyizere Aimable , atuye mu kagari ka Munyarwanda niwe uherutse gufatanwa ibiti bitatu by’urumogi mu murima. Kuri ubu akaba ari mu maboko ya Polisi ya Shyorongi.”

“ Tumaze kumufata yemeye ko anywa urumogi , akaba yararuhinze kugira ngo ajye abona urwo anywa. Nta yandi makuru dufite y’ahahinze urumogi.”

Avuga ko ubu bafashe ingamba zo gufotora urumogi bakajya bereka abaturage uko rusa kugira ngo nibagira n’aho barubona bajye bihutira gutanga amakuru.

Kabayiza avuga ko muri uyu murenge wa Ngoma hari abaturage basigaye benga kanyanga mu bisigazwa by’ibisheke, bakura ku ruganda rw’isukari rwa Kabuye bavuga ko bagiye kubiha amatungo.

Yagize ati “ Bajya kugura ibikatsi by’ibisheke ku ruganda, bavuga ko aribyo guha amatungo, bagera mu rugo bakabyengamo kanyanga. Hari uwatawe muri yombi mu minsi ishize atetse litiro 14 za kanyanga. Yitwa Girukubonye Jean Claude, atuye mu kagari ka Mugote. Ubu nawe ari mu maboko ya Polisi ya Shyorongi .”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwandikiye uruganda rw’isukari rwa Kabuye, burusaba ko nta muturage bazongera guha ibisigazwa by’ibisheke atazanye icyemezo cy’ubuyobozi.

Avuga kandi ko bamwe mu baturage bafatanwa ibiyobyabwenge, bavuga ko babikura mu mujyi wa KiGALI, uhana imbibi n’uyu murenge wa Ngoma.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rulindo yateranye tariki 16 Ukuboza 2014, hagarutswe ku kibazo cy’inzoga z’inkorano n’urumogi, hanavugwa ko uretse kubicuruza, imwe mu mirenge yo mu karere ka Rulindo yagaragayemo abateka izi nzoga ndetse hanafatwa bamwe mu baturage bahinze urumogi.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages