Akarere ka Rulindo mu nama idasanzwe y’umutekano mu kurinda ibiza kasabye amashuri, amavuriro n’insengero n’ahandi hahurira abantu benshi, gushyira imirindankuba ku nzu zabo mu rwego rwo kwirinda ibiza, birimo imvura nyinshi imaze iminsi igwa igahitana abantu bagera mu icumi muri aka karere.
Mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa n’inkuba, hasabwe ko hashyirwa imirindankuba ku mazu ya Leta (amashuri, amavuriro, ibiro, …) n’ibindi bigo birimo n’insengero bikitabira iyi gahunda byihutirwa mu kurwanya ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwage Justus, yasabye ko handikwa urwandiko rwibutsa ibigo bitandukanye gushyira imirindankuba ahahurirwa n’abantu benshi.
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’inkongi y’umuriro, abayobozi b’ibigo bitandukanye basabwe ko gutekereza uburyo inyubako zabo zashakirwa ubwishingizi.



















TANGA IGITEKEREZO