Umusore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro ho mu Karere ka Rulindo,akurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 15 abereye nyirarume.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Birahira Eugene, yatangarije IGIHE ko ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza, byarabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ubwo bari bavuye mu Misa y’igitaramo cya Noheli.
Umubyeyi w’uwo mwana wahohotewe, Uwimana Liberee, yatangarije IGIHE ko uwo musore ukekwaho icyo cyaha yagikoze ubwo umukobwa we yari avuye mu gitaramo cya Noheli, yagera mu nzira agahura na Nyirarume, akamusuhuza hamwe n’abandi, ariko we akamutindana kugeza abandi bamusize.
Uwimana ati: “Yaramukurubanye amujyana haruguru y’Urusengero rw’abadive (Adventists), bakomeza kugundagurana, ariko amurusha imbaraga amukubita hasi, amukuramo utwenda tw’imbere, aramusambanya.”
Uwimana yakomeje avuga ko umwana yahise ajya kwa Nyirakuru ari na ho iwabo w’uwo musore, abatekerereza ibimubayeho, ariko umukecuru agira ubwoba ko uwo musore naza akahamusanga ari bubagirire nabi, ahita amwohereza mu buyobvozi bw’umudugudu.
Uwo mwana yagejejwe ku bitaro bya Rutongo mu masaha ya saa sita z’ijoro, uwo musore we ahita atabwa muri yombi.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twasanze uwo mwana yamaze gukorerwa isuzuma, uwo musore nawe bamuzanye ku Bitaro bya Rutongo aho ngo na we asuzumwe harebwe niba atabanaga n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ngo abe yanduje uwo mwana.


















TANGA IGITEKEREZO