Ibi byagarutseho mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu y’Imana Njyanama y’akarere yatangiye mu mpera za 2021, igiye kurangira mu Ukwakira 2026, cyabaye ku wa 10 Nzeri 2026.
Ubuyobozi bwagaragaje ko amafaranga yinjiye mu mifuka y’abaturage bayakesha ubuhinzi bw’icyayi yavuye kuri 5.186.934.395 Frw yariho mu 2021 agera kuri 9.261.304.506 Frw mu 2026.
Ni mu gihe amafaranga yinjiye mu mifuka y’abaturage akomotse ku gihingwa cya kawa yavuye kuri 566.716.420 Frw yariho mu 2021 agera kuri 1.378.520.500 Frw mu 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko mu byo bishimira bagezeho mu myaka itanu ishize harimo no kuzamura umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga.
Ati “Mu 2021 umusaruro w’icyayi wari toni 3.292 ku mwaka, none uyu munsi mu 2026 bageze kuri toni 4.953 ku mwaka muri 2026, ni mu gihe umusaruro w’ikawa mu 2021 wari kuri toni 302 ku mwaka none uyu munsi ugeze kuri toni 430 ku mwaka, uku guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga byafashije abaturage kwinjiza amafaranga no guhindura imibereho yabo.”
Muri aka karere kandi bazamuye umusaruro w’urusenda uva kuri toni 248 wariho mu 2021, ugera kuri toni 441 ku mwaka mu 2026.
Bazamuye kandi umusaruro w’imiteja uva kuri toni 336 ku mwaka bariho mu 2021, bagera kuri toni 420 ku mwaka mu 2026.
Meya Mukanyirigira yanagaragaje ko aka karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro, aho muri 2026 bageze ku bilo 4.801.716 ku mabuye ya Wolfram, ni mu gihe ku mabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti bageze ku bilo 2.867.460.
Mu bikorwa remezo byorohereza abaturage kugeza umusaruro w’ibi bihingwa byoherezwa mu mahanga ku isoko muri aka karere mu myaka itanu ishize hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 81.1, ni mu gihe hubatswe ibiraro bishya 16 birimo 12 byo mu kirere.
Manda y’imyaka itanu y’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yatangiye inshingano mu mpera za 2021 yafashe ibyemezo 622, muri byo ibigera kuri 580 byashyizwe mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!