00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo : Amashanyarazi azagera kuri buri muturage bitarenze 2018

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 29 April 2013 saa 10:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko buzibanda ku bikorwa remezo cyane amashanyarazi muri gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri igamije kurwanya ubukene EDPRS II.
Mu nama y’Akarere ku wa gatanu tariki ya 26 Mtata 2013 yari igamije kureba ibyagezweho muri gahunda z’imbaturabukungu zigamije kurwanya ubukene icyiciro cya mbere, byagaragajwe ko ubu 16% by’abatuye Akarere ka Rulindo bamaze guhabwa amashanyarazi.
Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza umugambi wo kugeza amashanyarazi ku baturage (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko buzibanda ku bikorwa remezo cyane amashanyarazi muri gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri igamije kurwanya ubukene EDPRS II.

Mu nama y’Akarere ku wa gatanu tariki ya 26 Mtata 2013 yari igamije kureba ibyagezweho muri gahunda z’imbaturabukungu zigamije kurwanya ubukene icyiciro cya mbere, byagaragajwe ko ubu 16% by’abatuye Akarere ka Rulindo bamaze guhabwa amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza umugambi wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose b’Akarere ka Rulindo muri gahunda z’imbaturabukungu zigamije kurwanya ubukene icyiciro cya kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rurindo Justus Kangwage yavuze ko muri EDPRS II bazihutisha ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse bakanibanda ku burezi aho bazashyira imbaraga mu mashuri y’imyuga.

Akarere ka Rulindo gateganya kuzamura ubukungu bwako ku kigero cya 13% muri gahunda ya EDPRS II mu gihe u Rwanda rutegenya kuzaba rwiyongereyeho 11%.

Icyiciro cya kabiri cya gahunda z’imbaturabukungu zigamije kurwanya ubukene kizatangira muri 2013 kirangire 2018.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages