00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Ashinjwa gufata umwana ku ngufu agakingirwa ikibaba

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 28 February 2015 saa 06:51
Yasuwe :

Venuste Dutakambe w’ imyaka 31 y’ amavuko utuye mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo, arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’ imyaka 15 amusanze mu rugo rw’ aho akora akazi ko mu rugo ku wa mbere w’ iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2015.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bashinja Dutakambe gusambanya ku ngufu uwo mwangavu, ubwo yari amusanze mu rugo akamujyana mu bwiyuhagiriro.

Bati “birababaje kuba Dutakambe yarafashe umwana ku ngufu, akaba ataratabwa muri yombi.”

Dutakambe yemereye IGIHE ko yagiye mu rugo kwa Seraphine bamurangiyeyo amakara, akahasanga uwo mwana ari kumwe n’ undi w’ imyaka ine.

Ati “Narahageze mpasanga abana babiri, mbaza umukuru aho bagiye, ambwira ko atahazi ndigendera.”

Yakomeje avuga ko yitabye kuri polisi ku wa mbere ku ya 23 Gashyantare, akabwira polisi ko atazatoroka ahubwo ko igihe cyose bamushaka bamubona.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Amajyaruguru, CIP Andrée Hakizimana, avuga ko Dutakambe yagombaga kwitaba ku wa gatatu akaba ataritabye. CIP Hakizimana akomeza avuga ko kuba Dutakambe ataratawe muri yombi atari impamvu zuko afite amafaranga nk’uko bivugwa n’ abaturage.

Ati ’Muri iki gihugu ntawakekwaho icyaha nka kiriya cyo gusambanya umwana ku gahato ngo bamwihorere.’

Twagerageje kuvugana na Seraphine, nyirabuja w’ umwana bikekwa ko yafashwe ku ngufu, ntibyadukundira. Dutakambe ashinja Seraphine kuba yarashatse kumugerekaho icyo cyaha kuko hari amakimbirane bafitanye ashingiye ku kuba muri koperative bahuriramo baribye mudasobwa Dutakambe agatungwa agatoki, amakimbirane agatangira ubwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages