Hari abaturage baba bafite imyumvire y’uko atari ngombwa kuri bo kwitabira amatora, bavuga ko batagiyeyo ijwi ryabo rimwe ntacyo ryahindura ku ntsinzi y’umukandida runaka.
Abaturage bo mu mirenge ya Bushoki na Base yo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire basobanurirwa agaciro ko gutora kandi bagahitamo uzabagirira akamaro.
Liberite Michel wo mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, yagize ati “Kubaho udafite abayobozi biba ari bibi cyane, icyiza ni ugutora umuntu ushobora kukugirira akamaro ndetse akareba uko yakura abantu mu bukene.”
Nyirasafari Clementine utuye mu Kagari ka Rwamahwa, Umurenge wa Base, avuga ko abaturage by’umwihariko abakuze bamaze kumva agaciro k’amatora ndetse ko bafata iya mbere mu kwibutsa urubyiruko rugejeje igihe cyo gutora ibikorwa by’amatora kugira ngo bazabyitabire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiza, Mukunde Idarlic, yatangaje ko abaturage ayoboye bamaze gutera imbere mu myumvire ku buryo bamaze kumenya akamaro k’ijwi ryabo mu matora.
Ati “Abaturage bamaze kubimenya [agaciro k’amatora] n’itariki y’amatora barayizi; uretse nk’abantu baba bafite ibibazo ku giti cyabo. Turabegera tukababwira akamaro ko gutora, ko rya jwi rye ritabonetse kuri wa musingi turi kubaka haba habuzeho ikintu ariko abo si benshi.”
Nubwo abaturage bavuga ko bamaze kumenya agaciro ko kwitorera umukuru w’igihugu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage bazitabire amatora ari benshi ndetse banakomeze gushaka ibyangombwa bizabafasha kuyitabira.
Iyi ntara itangaza ko ifite abaturage barenga miliyoni bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika. Muri rusange abanyarwanda bazitabira amatora yo muri Kanama 2017, barakabakaba miliyoni zirindwi zirimo abagera kuri miliyoni 1.5 bazatora ku nshuro ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO