Ubusanzwe iyi mbuto y’ibijumba by’umuhondo ikunze kwera mu misozi miremire no mu bishanga, ari yo mpamvu abahinzi bo muri Aka Karere bakunze kubihinga, bikaba byifitemo Vitamine A ndetse bigakorwamo ibisuguti,imigati, amandazi n’ibindi
Bamwe muri aba bahinzi bavuga ko amahirwe bagize yo kugira umusaruro mwinshi atagomba kuba ikibazo ahubwo byaba igisubizo, ariho bahera basaba ko bafashwa kubona ikigega babihunikamo n’isoko rihoraho
Muhayimana Margueritte yagize ati “Iyi mbuto y’ibijumba by’umuhondo ikimara kugera iwacu, twahise twibumbira mu makoperative twigishwa kuyihinga mu buryo bwa kijyambere kandi biraduhira, gusa ikibazo kirimo ni uko nko mu gihe cy’imvura bihingwa ari byinshi umusaruro ukaba mwinshi bigatuma hari ubwo byangirikira mu mirima nk’uko byatubayeho, turasaba ko twakoroherezwa kubona ikigega byahunikwamo nibura nk’amezi atatu isoko ryaboneka bikagurishwa”
Bahizi Fred na we yagize ati “Ibi bijumba by’umuhondo byatuzamuriye ubukungu kuko ikiro tukigurisha 350 , mu gihe ibisanzwe bigura amafaranga 80, ikindi bigira vitamine A nayo ituma ubuzima bwacu bugenda neza. Mu gihe cy’izuba bihingwa mu bishanga gusa umusaruro ukaba muke, ariko nk’ubu imvura iguye birahingwa n’i musozi ariko twifuza ko twabona ikigega twabihunikamo isoko ryaboneka bikagurishwa”
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mulindwa Prosper, avuga ko bagiye gushaka uburyo ibi bijumba byajya bibikwa neza mugihe byeze ntibyangirike
Aganira na IGIHE yagize ati “ Ku mwero wabyo bijya biba byinshi, niyo mpamvu twabishyiriyeho isoko ryabyo hano mu Gasiza ku muhanda kuburyo utambutse wese abimenya akabigura. Tugiye no gushaka uburyo hashyirwaho ikigega bikajya bibikwa ku buryo bidasaza vuba, cyangwa ngo bigurishwe make bitakaze agaciro.”
Mu karere ka Rulindo hari abahinzi basaga 1500 bahinga imbuto y’ibijumba by’umuhondo, bemeza ko byabahinduye imibereho y’ubuzima bwabo bikanabazamurira ubukungu.
























TANGA IGITEKEREZO