00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo : Basanga kumenya igitsina cy’umwana utaravuka byakurura amakimbirane

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 March 2015 saa 05:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burasaba abagore batwite kujya banyura mu cyuma cya cyabugenewe (Echographie) bakamenya igitsina cy’umwana mbere yo kubyara ariko bo bagasanga byakurura amakimbirane mu muryango.

Ubwo hatahwaga inzu abagore babyariramo ( Maternité) yubatse mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo tariki ya 6 Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye, , yabwiye abaturage ko umugore utwite akwiriye kujya anyura mu cyuma cyabugenewe akamenya igitsina cy’umwana mbere yo kumubyara.

Yagize ati “ NibaUmunyakigali ajya kubyara yaramenye ati nzabyara akana k’agakobwa cyangwa agahungu , ibyo bintu Abanyarulindo ko baba batanze mituweli ntibakwiriye kujya bajya kwa muganga ibyo byose bakabimenya. …ibyo rero ntabwo bizagushobokera utageze kwa muganga. Umugore akwiriye kujya kwizusumisha kwa muganga kuva akimenya ko yasamye, ibi akabikora nibura inshuro enye mbere yo kubyara.”

Kangwagye yakomeje abwira abaturage ko ku bitaro bya Tare iyi gahunda yatangiye kandi ko yavuganye n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rutongo uburyo naho yakorwa, ababyeyi bakajya bajya kubyara baramenye igitsina cy’umwana bazabyara.

Ati “ Umuyobozi w’Igihugu cyacu ntabwo yadusirimura ngo natwe twe kudasirumuka.”

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bavuga ko hari abahohoterwa n’abagabo iyo babyaye igitsina kimwe bikurikiranya, ibi rero ngo bikaba byatuma batangira guhohoterwa bagitwite.

Umwe yagize ati “ Ushobora kuba umaze kubyara abakobwa batatu, wanyura muri icyo cyuma ugasanga utwite undi mukobwa , ubibwiye umugabo wamukira? Hari n’uwahita akwirukana ngo uciye umuryango.”

Undi ati “ Nibyo koko ni iterambere , ariko njye iyo kiba cyaraje nkibyara sinari kukinyuramo. Nabyaye abakobwa batandatu , nabonye agahungu ku mbyaro ya karindwi. Nari naratesetse cyane, kuko umugabo yahoraga ancyurira ngo byara abakobwa, ubwo se iyo nza kuba narajyaga kubyara nzi ko ari umukobwa ngiye kubyara nari kujya mbona imbaraga zimugeza hasi ?”

N’ubwo hari abavuga ko kunyura muri iki cyuma byabagiraho ingaruka, hari abandi bemeza ko kukinyuramo bifasha kwitegura umwana benda kubyara, nko mu guhitamo izina bazamwita hamwe no kumugurira imyambaro.

Ikizamini cya Echographie(Soma Ekogarafi) kigira akamaro kanini ku bagore n’ubwo bamwe badasobanukiwe akamaro kacyo.

Abagore batwite nibo ahanini baba bagomba guca muri Echographie inshuro zirenze imwe ku nyungu z’ubuzima bwabo ndetse n’ubw’umwana batwite.

Iki cyuma gifite ubushobozi bwo gusuzuma indwara no kureba imiterere y’umugore itagaragarira amaso.

Kimwe mu byo gikora ni ukureba muri nyababyeyi, gukurikirana umugore utwite, kugaragaza igitsina cy’umwana uzavuka no gukurikirana ubuzima bw’umwana muri rusange, gusuzuma udusabo tw’intanga n’ibindi. Ikizamini cya échographie kimara hagati yiminota 10-40.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages