Ubwo hasozwaga icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rulindo, iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Mvuzo mu Murenge wa Murambi, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, akaba yarasabye abantu bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuherekana kugirango ishingurwe mu cyubahiro.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, kuba hari abazize jenoside bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro n’imiryango yabo ishire intimba yo kutabashyingura mu cyubahiro.
Yakomeje avuga ko ari ikimwaro ku Muryango Nyarwanda, ndetse ni n’ideni kuri buri wese ubitse amakuru ashobora gutanga hakamenyekana aho izi nzirakarengane ziciwe zikanajugunywa .
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko igihe ukuri kose kutarashyirwa ahagaragara ngo ibyabaye muri jenoside bimenyekane nta musaruro mwiza uzaboneka, haba mu bumwe n’ubwiyunge cyangwa mu babwiriza ubutumwa bwiza.
Yasabye ko umuntu waba ufite amakuru ku hantu haba hari imibiri itarashyingurwa, kuba yatanga umusanzu mu kugabanya intimba ishengura imitima abiciwe, kugirango babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Kangwagye Justus yavuze ko ubuhamya bw’abacitse ku icumu budahagije kugirango ibyabaye muri jenoside bimenyekane, asaba ko n’abatarahigwaga cyane cyane abagize uruhare mu bwicanyi kuvuga ibyabaye kuko aribo babizi neza, bitewe n’uko bo babikurikiranaga neza mu gihe abarokotse iyi jenoside bazi bike kuko babibonaga bihishahisha.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Kalisa Evariste wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango , yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese. Asobanura ko kwibuka ari ngombwa kugirango tumenye aho tuva n’aho tugana, kuko utazi aho ava atamenya aho agana.
Depite Kalisa avuga ko mu kwibuka jenoside, abantu bagomba no guhashya icyaricyo cyose cyayigarura, hakarwanywa icyabiba urwangano n’ivangura mu Banyarwanda, hatangwa icyerekezo cyiza ku banyarwanda b’ejo.
Rubayita Eric uhagarariye abacitse ku icumu avuga ko nta kibazo cyo kubangamira abacitse ku icumu cyagaragaye muri iki cyumweru cyo kwibuka, akaba yanashimira abagize uruhare mu kubaka urwibuto rwa Mvuzo ruruhukiyemo abagera ku 6,671.
Bamwe mu bagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rwibutso harimo Akarere ka Rulindo, amakoperative n’ibigo bitandukanye bikorera mu karere ka Rulindo.
Foto:Umurerwa E.


















TANGA IGITEKEREZO