Ku mugoroba wo kuwa 17 Mata, abakozi ba Banki ya ECOBANK basuye urwibutso rwa Rusiga ruherereye mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo, bahatanga inkunga ya miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa ECOBANK Gilles Guerard atangaza iyi banki izirikana ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba batazahwema kubafata mu mugongo, barwanya amacakubiri uko yaba ameze kose.
Guerard avuga basuye uru rwibutso rwa Rusiga nyuma yo gusura izindi nzibutso zitandukanye mu gihugu, kuko babigize intego yo kujya basura uduce dutandukanye mu gihugu, mu rwego rwo kumenya amateka ya jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse.
Mulindwa Prospère Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba ECOBANK ku nkunga yabo, avuga ko uruzinduko rwa ECOBANK mu karere ari ingirakamaro cyane, kuko nk’abikorera kandi bafite ijwi rinini bafashije akarere mu gutanga ubutumwa, hashimangirwa guharanira kwigira.
Dukuzimana Théodore, mu izina ry’abacitse ku icumu yatangaje ko ashima cyane ECOBANK kuba yaje kubafata mu mugongo. Asobanura ko uru rwibutso rwa Rusiga rushyinguyemo Abatutsi bari batuye mu mirenge 7 igize Akarere ka Rulindo, n’uwa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge.
Foto: Nyirabera C.



















TANGA IGITEKEREZO