00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Haracyashakishwa abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 19 August 2022 saa 02:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bukiri gushakisha abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, bagaheramo.

Abo bagabo ni Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48 na Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 bo mu Murenge wa Murambi bakoreraga mu kirombe cya Koperative Kotatu yemerewe gukora ubucukuzi.

Byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane ahagana saa kumi n’igice ubwo bari bakiri mu mirimo yabo. Amakuru avuga ko inkangu yatwaye ubutaka bwari haruguru y’aho bacukuraga buramanuka butaba aho bacukuraga bagaheramo.

Imirimo yo kugerageza gutabara abo bantu yahise itangira abaturage n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bagerageza kubakuramo ariko birananirana bisaba ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hitabazwa imashini yo gukuraho iryo taka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mutsinzi Antoine, yavuze ko kuri ubu bagishakishwa asaba abafite ibirombe bicukurwamo amabuye kujya bubahiriza ibisabwa no kumenya neza imiterere y’aho bacukura kuko ari byo bizabafasha kwirinda izo mpanuka.

Yagize ati “Natwe ayo makuru twayamenye nimugoroba, bagerageje kubakuramo ariko biranga kuko bari bagwiriwe n’itaka ryinshi, byabaye ngombwa ko hitabazwa imashini kuri ubu imaze kuhagera kugira ngo bakurwemo."

"Turasaba abafite ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro kujya bubahiriza amabwiriza bakigengesera cyane kuko kuba baba bafite uburenganzira ntibihagije kandi bakarushaho no gushakira abakozi babo ubwishingizi."

Koperative Kotatu bakoreraga ifite abakozi icumi gusa itangira ubwishingizi bw’impanuka zo mu kazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages