Abo baturage bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bavuga ko umwaka ushize wa 2022 aribwo bakoze imirimo itandukanye muri VUP bakajya bakurwaho amafaranga y’umusanzu wa Ejo Heza mu gihe bagiye guhembwa ariko ubu bakaba barategereje aho yashyizwe bagaheba.
Iki kibazo cyagaragajwe na Akimanizanye Virginia mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Base, agaragaza ko bagiye bakurwaho amafaranga bakabwirwa ko ari ayo kwizigamira muri Ejo Heza ariko n’ubu bakaba bataratangirwa uwo musanzu.
Yagize ati " Twagiye dukora muri VUP bakadukata amafaranga ngo bazayadutangire muri Ejo Heza, twarabajije n’ubu ntabwo bari badutangira niyo bagusubije wumva bakubwira ngo amwe bayashyize ku mwana…”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Shabani Jean Claude yemeje ko icyo kibazo gihari ariko ko bamaze guhuza lisiti y’abo bagenerwabikorwa n’umusanzu batanze kuri ubu bakaba bagiye kuyabatangira.
Yagize ati “Mu mwaka washize ubwo hakorwaga VUP hari amafaranga bagiye bakura ku banyamuryango, uyu munsi ndimo ndagenda mbihuza na lisiti ziri kuri Sacco dufiteyo amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri. Hari ukuntu wasangaga ayo bakase bitarimo guhura ariko icyo kibazo tukirimo kandi kiri hafi gukemuka.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice we yashishikarije abo baturage kurushaho gukora cyane bakiteza imbere birinda ibikorwa byose byabasubiza inyuma birimo ubusinzi, guhungabanya umutekano no kurushaho gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu 2017, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire.
Ubuyobozi bw’Ikigega cy’Ubwiteganyirize, Ejo Heza, bwatangaje ko mu mwaka wa 2022/2023 abanyamuryango bizigamye 11.038.764.228 Frw, angana na 91% y’intego bari bihaye.
Intara y’Amajyaruguru yabaye iya kabiri, yinjiza miliyari 2.027.511.054 Frw, angana na 92% by’intego ya miliyari 2.200.000.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!