00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo : Hatashywe inzu izajya ibyariramo abagore bo mu turere dutatu

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 6 March 2015 saa 09:06
Yasuwe :

Inzu abagore babyariramo ( Maternité) yubatse mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, izajya ibyariramo abagore baturutse mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Gasabo yatashywe kuri uyu wa 6 Werurwe 2015.

Iyo nzu yubatswe ku nkunga y’amayero 1 260 000, yatanzwe n’Ishami ry’u Bubiligi ry’ubutwererane mu bya tekinike (BTC).

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Justus kangwagye, kuba inzu abagore babyariramo yakira abagore bo mu turere duhana imbibe na Rulindo , ari ishema ku karere kose, asaba abaganga guha serivisi zinoze ababagana.

Yagize ati “ Kuba abaturage bo mu turere duhana imbibi na Rulindo baza kwivuriza muri ibi bitaro , abagore bakaza kuhabyarira ntibikwiye kuba ikibazo , ahubwo bikwiriye kuba igisubizo. Inzu y’ababyeyi izafasha abantu bose baturutse impande zose z’igihugu kuko ari bitaro bihuza abantu benshi harimo n’abavuye mu gihugu cy’Ubugande.”

Kangwagye yakomeje asaba abayobozi b’ibitaro bya Kajevuba gutanga serivisi nziza ku buryo n’abanyamahanga bazabibona nk’intagarugero.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kajevuba, Nyinawibambe Immaculee, yavuze ko mu kwezi kumwe bakira abagore bagera kuri 65.

Ati “ Dufite ubushobozi bwo kwakira nibura ababyeyi batandatu ku munsi kugirango tubashe kubitaho uko bikwiriye, ariko hari igihe barenga bakagera ku icumi. Tutarabona iyi nzu twatashye uyu munsi twari dufite ubushobozi bwo kwakira abagore batatu gusa.”

Nyinawibambe yakomeje avuga ko n’ubwo babonye inzu abagore babyariramo, bafite imbogamizi z’inyubako zishaje, laboratwari zidahagije ndetse n’ibikoresho bishaje.

Umuhuzabikorwa w’umushinga BTC mu Rwanda Dr Achour Ait Mohord, yashimye uruhare rwa Leta y ‘ U Rwanda mu kwita ku buzima bw’umwana n’umugore.

Ati “ Twishimiye ko dutashye inzu abagore babyariramo mu gihe twitegura umunsi mukuru w’ababyeyi.”

Yakomeje ashima gahunda za Leta y’ u Rwanda by’umwihariko gahunda y’abajyanama b’ubuzima.

BTC yubatse inzu abagore babyariramo eshanu, hamwe n’ibigo nderabuzima bibiri mu karere ka Rulindo . Mu ntara y’amajyaruguru ikaba ukorera mu turere 3, Rulindo, Gicumbi na Gakenke.

Umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Kajevuba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages