Mu Murenge wa Murambi Akarere Rulindo hatashywe uruganda ruzajya rukora imigina y’ibihumyo, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Impamvu y’ishingwa ry’uru ruganda rukora imigina y’ibihumyo ngo ni uko abarushinze bashakaga icyatuma abaturage babona indyo yuzuye, hagakemuka burundu ikibazo cy’imirire mibi, bakaniteza imbere.
Niwemwiza Emilienne Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu wari umushyitsi mukuru, yashimiye VI-LIFE ku nkunga batera akarere mu mishinga itandukanye, yasabye kandi abagize ‘Koperative Vugurura’ kwirinda icyo aricyo cyose cyabasenyera koperative.
Finn Norgren uhagarariye umuryango utegamiyekuri Leta VI-LIFE mu Rwanda wateye inkunga iyi koperative, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kibereye ubuhinzi, atandaza kandi ko u Rwanda abona rutanga icyizere cy’iterambere kubera ko abaturage bishyira hamwe bakishyira mu makoperative.
Koperative Vugurura igizwe n’abanyamuryango 51 barimo abagore n’abagabo. Ifite abakozi 2 bahoraho bazajya bazajya basobanurira abakiriya babagana ibijyanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo, aho umugina umwe uzajya ugurishwa amafaranga magana atandatu y’Amanyarwanda.
Uru ruganda rwatashywe rwatwaye miriyoni cumi na zirindwi n’ibihumbi magana ane (17,400,000) by’amafaranga y’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO