Ibikorwa remezo mu karere ka Rulindo byarenze igipimo cyagenwe cyo kubigeraho, kuko hari bimwe muri byo byarenze ijanisha ryateganijwe.
Ubwo hamurikwaga imihigo aka karere kesheje imbere y’inteko irimo kugenzura, abagombaga kuyishyira mu bikorwa nyuma y’uko abayobozi b’uturere basinyiye Perezida wa Repubulika ko bazayisohoza, n’abaturage bagombaga gufatanya n’abayobozi babo, abaje kureba ibyo bakoze uko byagezweho n’uko bitangazwa n’ubwo nta n’umwe usaba ijambo atangaza ko bikozwe nabi, ko hari icyo bibagiwemo cyangwa ko hari ikibeshywemo.
Ari imbere y’iyi nteko, Ntambara Emile, ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rulindo yagize ati “Twakoze byinshi, byaba ibyo twahize n’ibyo tutahize. Twahanze imihanda mishya kuri kilometero 32 kuri 29 twari twarahize. Twanasannye isanzwe kuri kilometero 72 nyamara twarahize 57.”
Aha yakomeje atangaza ko bagejeje umuriro w’amashanyarazi ku ngo 3382 kuri 2720 zari zarahigiwe. Hari kandi n’amazi yagejejwe ku ngo 3014 mu gihe yari yarahigiwe ingo 2000. Aha aya mazi ari muri metero zitarenze 200 y’aho zituye.
Kugerwaho kw’ibi bikorwa by’amazi, Ntambara yakomeje atangariza IGIHE ko byaturutse ku bufatanye bwa EWSA yatanze 30% by’amafaranga yifashishijwe mu gutanga aya mazi, umushinga Water for People watanze 55% n’akarere katanze agera kuri 15%.
Mu rwego rwo guteza imbere aka karere, Ntambara yakomeje avuga ko bari bahize gutunganya ubusitani bwa hegitari 1,5 nyamara baje kugeza kuri hegitari 7, nyuma yo gutekereza ko bazabwitaho bakajya babukodesha amafaranga.
Aha hari ibindi bikorwa bitandukanye byatangajwe birimo icyumba gikonjesha imyaka cyatwaye miliyoni 70 gifasha abaturage kurinda imyaka yabo kwangirika mu gihe batari babona abaguzi. Iki cyumba cyubatswe mu murenge wa Rusiga. Muri uyu murenge hubatswe n’agakiriro gafasha abana bavanwe Iwawa.
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko agashya aka karere kagezeho ari uko gafata abantu baturiye imihanda y’itaka, bakayitunganya ngo ihore imeze neza kandi bagahembwa n’akarere mu mishinga ikomeza kubateza imbere.
Inteko igenzura iyi mihigo yagaragazaga ko yemeye ibyagezweho nyamara biciye mu guhata ibibazo bitandukanye uwabaga arimo kwerekana ibyagezweho. Hakaba habamo kunganirana hagati y’abayobozi, aho abo ku karere n’abo ku murenge batungurwa ku bimaze kuvugwa, aho basabwa gufatanya gutanga ibisobanuro.



















TANGA IGITEKEREZO