Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 25 Nyakanga 2020, aho kugeza ubu bamaze kwakira abarwayi basaga 80.
Umuyobozi w’ibi bitaro bya Kinihira Dr Fulgence Nkikabahizi,yavuze ko kuba ibi Bitaro byahinduriwe serivise zo kwita ku barwayi basanzwe nta ngaruka byigeze bigira ku baturage, kuko barimo gufashwa kugera ku bindi bitaro ku buryo butabagoye.
Yagize ati " Ubu abarwayi bari basanzwe batugana turimo gukorana n’ibindi bitaro twegeranye. Igice kinini bari kujya ku Bitaro bya Nemba, hafi ibigo nderabuzima byose niho biri kohereza abarwayi,abandi bakajya i Byumba, ariko tugiye gushyirwaho uburyo buciriritse bwo gusuzuma abarwayi mu nyubako zindi zegeranye n’ibitaro, ku buryo nta muturage bizagora kubona serivise twari dusanzwe tubaha".
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazanohereza zimwe mu mbangukiragutabara bari basanzwe bafite zikajya ku bindi Bigo Nderabuzima biri mu bice bajyaga bakoreramo kugira ngo ziborohereze kugera kuri ibyo bitaro biteganyijwe kubakira.
Kugeza ubu muri ibi Bitaro bya Kinihira harayemo abarwayi 85 ba COVID-19, barimo kwitabwaho n’abaganga babugenewe, bikaba bifite ubushobozi nibura bwo kwakira abarwayi bagera kuri 350 ba coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!