00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Imibiri 22 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 9 April 2024 saa 02:56
Yasuwe :

Imibiri 22 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rulindo yiganjemo iyari ishyinguwe mu ngo, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga.

Imibiri yashyinguwe ni 21 yari ishyinguwe mu ngo kuva itoraguwe aho yari yarajugunywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’undi mubiri w’umusore wabonetse nyuma y’uko imvura iguye ari nyinshi umusozi ugatenguka.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yavuze ko kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiboneka muri aka gace, bituruka mu kuba hari n’imiryango yazimiye abandi bakicirwa mu bigo bya gisirikare bitandukanye.

Yasabye ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati "Abatutsi bari baturutse hirya no hino za Mbogo, Shyorongi, Rusiga na Bushoki, basanze hari bariyeri ebyiri z’ingabo za Habyarimana, babazana ku kibuga cya Rusiga barabica, ab’intege nke bari mu rusengero rwa ADEPR, bararutwika babiciramo, hari n’imiryango myinshi dufite yazimye."

Yakomeje agira ati "Icyo dusaba, ni uko ababa bafite amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko gushyingura uwawe biraruhura."

Kalisa Evariste wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwimakaza gahunda y’ubumwe, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga na bo bagashyingurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, na we yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe birinda amacakubiri, bakaba hafi abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubakomeza. Yabashimiye imyitwarire bagaragaje mu Kwibuka ku nshuro ya 29 kuko nta cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigeze kigaragara muri ako Karere.

Ati "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30, turasaba abaturage ko bakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside bakabahumuriza ndetse abafite amakuru y’ahakiri imibiri bakayatanga kugira ngo ishyinguwe mu cyubahiro, ndetse bagakomera ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda."

Ku Rwibutso rwa Rusiga hashyizwe urukuta rwanditseho amazina 70 ya bamwe mu Batutsi bishwe muri Jenoside batari baboneka ngo bashyungurwe mu cyubahoro.

Muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside, icyenda zubatswe mu Karere ka Rulindo zigiye kugabanywa zibe esheshatu mu rwego rwo kubasha kuzibungabunga neza.

Inzibutso ebyiri nkuru zizaba ari Mvuzo na Rusiga, aho kugeza ubu Urwibutso rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane 6.706 mu gihe urwa Rusiga rushyinguwemo imibiri 6.437.

Imibiri 22 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Rusiga
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe birinda amacakubiri kandi baba hafi abarokotse Jenoside
Umuyobozi w'Umuryango Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, yasabye ababa bafite amakuru y'ahakiri imibiri idashyinguwe mu cyubahiro kuyatanga
Mu izina ry'imiryango yashyinguye ababo, Kalisa Evariste yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu ku kwimakaza gahunda y'ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages