00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye 5 abandi 10 barakomereka

Yanditswe na

JP Kayitare

Kuya 7 February 2015 saa 12:14
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Rulindo, abantu 5 bahita bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka, barimo n’abakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa ine za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Gashyantare 2015, iyo modoka ikaba yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali.
CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije IGIHE ko iyo mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyo (…)

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Rulindo, abantu 5 bahita bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka, barimo n’abakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa ine za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Gashyantare 2015, iyo modoka ikaba yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali.

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije IGIHE ko iyo mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyo modoka ifite icyapa kiyiranga (plaque) RAA 784J, yari itwaye abantu bari batashye ubukwe i Kigali bava i Buyoga.

CSP Twahirwa akomeza avuga ko iyi mpanuka ikiba, batatu bahise bitaba Imana, babiri bagwa mu nzira ubwo bari bajyanwe mu bitaro bya Nemba, abandi icumi na bo bakaba bakomeretse.

Nk’uko Nsanzumuhire wari aho iyo mpanuka yabereye yabitangarije IGIHE, abagenzi bari muri iyo modoka bari bavuye i Buyoga, batashye ubukwe bw’umuforomokazi ukorera mu bitaro bya Kinihira, bakaba bakoze impanuka bamanuka ahitwa Mukoto.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko hamaze gupfa abantu 10 mu bantu bataratangazwa umubare bari bayirimo.

Umuvugizi wa polisi y’ igihugu CSP Twahirwa, asaba abashoferi kujya bagendera ku muvuduko uringaniye kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Iyi mpanuka ije ikurikira izindi zabaye muri iki cyumweru, inyinshi zikaba ari izaturutse ku bibazo by’imodoka, aho zaburaga feri, indi ikaba yaratewe no guturika ipine, zose zikaba zimaze guhitana abantu zigakomeretsa abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages