Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Mbili yabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base mu Kagari ka Cyohoha mu Mudugudu wa Nyangoyi ku muhanda wa kaburimbo Rulindo-Gicumbi hafi y’Ikigo cy’Amashuri cya Rwili.
Umwe mu bakora mu Rwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) w’imyaka 42 ukorera mu Murenge wa Cyungo ni we wari utwaye Dusabimana Niceratha w’imyaka 33.
Impanuka yabaye ubwo bari bageze mu ikorosi, utwaye moto gukata biramunanira arenga umuhanda, yitura mu muferege, uwo yari ahetse akubita umutwe hasi.
Nyuma yo gukomereka bikomeye, Dusabimana Niceratha, yajyanywe kwa muganga agejejwe mu Bitaro bya Kinihira ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Niyonshuti Aime, yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Uwari utwaye moto ari gukurikiranwa kuko bikekwa ko yari atwaye yasinze ndetse nta byangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga yari afite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!