Umuntu umwe wo mu Murenge wa Bushoki ni we wagwiriwe n’inzu aragapfa, babiri barakomereka ndetse hasenyuka inzu 30, ubwiherero butanu, ibiraro bibiri byarangiritse, hapfa ihene ebyiri, intama ebyiri, ingurube imwe, inkoko eshatu n’inkwavu ebyiri ndetse hangirika na hegitari ebyiri z’urutoki n’imyumbati.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko icyo bakoze ari ukwihutira gutabara imiryango yari yasenyewe n’imvura no kwihutira gutabara abari batuye mu manegeka, agashimira abaturage bitanze bagafata iya mbere mu gucumbikira bagenzi babo kandi ko kuri ubu akarere gakomeje gukora ibishoboka ngo gafashe iyo miryango.
Ati “Murabizi namwe ejo twagize ibiza biturutse ku mvura bihitana n’umuntu umwe abandi barakomereka ubu bari kwitabwaho. Hari inzu zasenyutse n’abo twabonaga bari ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, Padiri Mukuru wa Rutongo yari yatwemereye ko hari aho baba babacumbikiye ariko abaturanyi mu muco mwiza wa Kinyarwanda babemerera kuba babacumbikiye."
"Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n’ibyondo twabikuyemo ubu ni nyabagendwa, tugiye kwifatanya n’umuryango wagize ibyago tumushyinguze kandi turakomeza no gufasha iyo miryango icumbikiwe n’abaturanyi kugira ngo itababere umuzigo."
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere cyari cyateguje abantu ko muri uku kwezi kwa kabiri kuzarangwa n’imvura nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!