00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Imvura yahitanye umuntu n’amatungo isenya n’inzu 30 n’ibikorwa remezo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 February 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Imvura nyinshi yaguye kuwa Kane tariki 17 Gashyantare 2022 yahitanye umuntu n’amatungo 10, isenya inzu 30 n’ibiraro bibiri ndetse itwara n’imyaka y’abaturage yari ihinze kuri hegitari ebyiri.

Umuntu umwe wo mu Murenge wa Bushoki ni we wagwiriwe n’inzu aragapfa, babiri barakomereka ndetse hasenyuka inzu 30, ubwiherero butanu, ibiraro bibiri byarangiritse, hapfa ihene ebyiri, intama ebyiri, ingurube imwe, inkoko eshatu n’inkwavu ebyiri ndetse hangirika na hegitari ebyiri z’urutoki n’imyumbati.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko icyo bakoze ari ukwihutira gutabara imiryango yari yasenyewe n’imvura no kwihutira gutabara abari batuye mu manegeka, agashimira abaturage bitanze bagafata iya mbere mu gucumbikira bagenzi babo kandi ko kuri ubu akarere gakomeje gukora ibishoboka ngo gafashe iyo miryango.

Ati “Murabizi namwe ejo twagize ibiza biturutse ku mvura bihitana n’umuntu umwe abandi barakomereka ubu bari kwitabwaho. Hari inzu zasenyutse n’abo twabonaga bari ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, Padiri Mukuru wa Rutongo yari yatwemereye ko hari aho baba babacumbikiye ariko abaturanyi mu muco mwiza wa Kinyarwanda babemerera kuba babacumbikiye."

"Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n’ibyondo twabikuyemo ubu ni nyabagendwa, tugiye kwifatanya n’umuryango wagize ibyago tumushyinguze kandi turakomeza no gufasha iyo miryango icumbikiwe n’abaturanyi kugira ngo itababere umuzigo."

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere cyari cyateguje abantu ko muri uku kwezi kwa kabiri kuzarangwa n’imvura nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages