Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Base, rwatashywe kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022. Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakunze guhura n’ikibazo cy’ubwiherero bwuzura ntibabone aho bavidurira imyanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko uru ruganda ruri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imyanda ituruka mu bwiherero ikunze gusangwa ku gasozi mu buryo bw’akajagari.
Yakomeje avuga ko ari amahirwe ku baturage yo kubyaza umusaruro ibyo bitaga umwanda, bikabaviramo ifumbire nziza ibafasha mu buhinzi.
Ati "Abaturage tubakangurira kubungabunga ibikorwaremezo byose bahabwa, basabwa ko imyanda iva mu bwiherero itongera kuvidurwa mu kajagari, ko bigomba guhagarara, ahubwo bagomba kuyishyikiriza uru ruganda, imyanda ikajyayo, ndetse ikavayo yifashishwa mu buhinzi".
Uru ruganda kandi ruzakemura ikibazo cy’ibigo byikorera ndetse n’ibya leta byakundaga kwishyuzwa amafaranga y’umurengera ku modoka zividura.
Bizanafasha abaturage kwagura ubuhinzi bukoresha ifumbire y’imborera, usanga inaba nziza cyane kuruta ifumbire mvaruganda.
Uru ruganda ruzakora hifashishijwe Udusimba bita Iminyorogoto, nayo ikazajya ikurwa mu karere ka Musanze, aha naho hari umuturage wakoze umushinga wo korora iminyorogoto kuko ifasha cyane mu gushwanyaguza ibitaka cyangwa imyanda iturutse mu bwiherero.
Amazi avamo azifashishwa mu kuhira imyaka neza mu buryo bwihariye, ku buryo hazajya havamo ifumbire y’imborera itanga umusaruro ushimishije kuruta amazi asanzwe, kuko hari uburyo azaba yateguwemo.
Gakwerere Isidore utuye mu murenge wa Base, avuga ko uru ruganda ruje rukenewe, ndetse ko hari abo wasangaga buzuza ubwiherero bakajya kujugunya imyanda aho babonye mu masaha y’ijoro.
Ariko ngo kuba banasobanuriwe ko bagomba gukorana n’uru ruganda, bizakemura ikibazo cy’umwanda wanyanyagizwaga ahantu hose kandi bakanabona ifumbire bifuza ku mafaranga make.
Ati "Wabyukaga ugasanga mu nzira bahajugunye imyanda myinshi harimo iyo mu bwiherero cyangwa n’indi myanda isanzwe, ariko iyo mu bwiherero turabona igiye kudufasha guteza imbere ubuhinzi".
Uru ruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero rwubatswe n’umufatanyabikorwa Water for People usanzwe ufatanya n’Akarere ka Rulindo mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura. Yatanze miliyoni 185 Frw, naho akarere gatanga miliyoni 15 Frw.
Gutaha uru ruganda byahuriranye n’ubukangurambaga bwo kugira isuku, aho abaturage banasabwe kugira isuku ahantu hose haba ku mubiri, ku myambaro, aho bakorera ndetse no gutegura udutebo-suku (ibimoteri) two kujugunyamo imyanda, ariko ntikwirakwizwe ahantu hose ngo bikomeze guteza umwanda.
Bakanguriwe kandi no kurwanya igwingira mu bana kuko na byo bifitanye isano no kurwaza abana mu gihe bateguriwe amafunguro adafite isuku.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!